Perezida Kagame yifurije Abayisilamu Umunsi Mukuru mwiza w’Ibitambo

Perezida Kagame yifurije Abayisilamu Umunsi Mukuru mwiza w’Ibitambo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yifurije Abayisilamu bose bo mu Rwanda no ku Isi hose kugira Umunsi Mukuru mwiza w’Igitambo (Eid Al-Adha). Umunsi Mukuru wa Eid Al Adha wizihijwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Gicurasi 2026, aho Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bawo, wateguye inka 1 894 ndetse n’ihene n’intama 1 182 byo kwizihiza Umunsi Mukuru w’uyu mwaka. 

Perezida Kagame wari umaze  guha Abofisiye 436 binjiye muri Polisi y’u Rwanda ipeti rya AIP mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 Polisi imaze ikorera Abanyarwanda kuri uyu wa Gatatu, yifurije Abayisilamu bose mu Rwanda no ku Isi kugira Umunsi Mukuru w’Umugisha. Yagize ati: “Ndagira ngo ndangiza ijambo ryanjye nifurize Abayisilamu bose mu Rwanda no hirya no hino ku Isi kwizihiza Umunsi Mukuru wa Eid Al Adha. Mugire ibirori by’umugisha (Eid Mubarak).”

Eid Al-Adha ni umunsi ukomeye mu idini ya Isilamu kuko ari wo bazirikanaho igitambo cy’Intumwa y’Imana Ibrahim (Aburahamu), n’uburyo ukwizera kwe kwageragejwe ubwo yasabwaga gutamba umwana we Ismail nk’urugero rwo kubaha Imana. 

Abayisilamu bishimira uyu munsi basenga, babaga amatungo arimo nka, ihene cyangwa intama, hanyuma inyama zikagabanywa mu nshuti, imiryango, cyane cyane abakene n’abatishoboye. Nk’uko biteganywa mu minsi y’ikiruhuko yemewe na Leta y’u Rwanda, uyu munsi uba ari ikiruhuko rusange mu Gihugu hose. 

Kwizihiza uyu munsi byatangiye mu ijoro ryo ku wa 26 Gicurasi mu mboneka z’ukwezi kwa Dhul-Hijja bikazageza ku wa 29 Gicurasi 2026.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42