U Rwanda na Isiraheli bisangiye kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa-Amb Weiss

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 29, 2026
  • Hashize amasaha 9
Image

Ambasaderi wa Isiraheli mu Rwanda, Einat Weiss, yavuze ko u Rwanda n’igihugu cye bihuje amateka akomeye yatumye abaturage babyo basobanukirwa agaciro k’ubumwe, ukwihangana no kudaheranwa n’amateka mabi byanyuzemo.

Yabigarutseho ku mugoroba wo ku Kane tariki ya 28 Gicurasi 2026, mu birori byo kwizihiza imyaka 78 ishize Leta ya Isiraheli ishinzwe, byabereye i Kigali, aho byahuje abayobozi barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb.Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda, abayobozi bo mu nzego z’umutekano ndetse n’abahagarariye amadini n’amatorera ndetse n’abikorera.

Ambasaderi Weiss yavuze ko nubwo u Rwanda na Isiraheli bidasangiye akarere biherereyemo, bifitanye isano ikomeye ishingiye ku mateka y’abaturage banyuzemo y’ububabare, ukwihangana no kongera kwiyubaka, dore ko ibihugu byombi bifite abaturage bakorewe Jenoside.

Yagize ati: “Isiraheli n’u Rwanda ni ibihugu bifitanye isano ikomeye mu mateka, n’umutima wo kwihangana. Abaturage b’ibihugu byombi basobanukiwe neza ingaruka zibabaje z’urwango, ubukana na Jenoside.”

Yakomeje avuga ko ibihugu byombi byahuye n’ibibazo bikomeye byashoboraga kubisenya burundu, ariko bikabasha kongera kubyutsa icyizere cyo kubaho no kubaka sosiyete zishingiye ku bumwe, agaciro ka muntu n’iterambere rishingiye ku guhanga udushya.

Ambasaderi Weiss yashimangiye ko uruzinduko rw’umuyobozi wa Yad Vashem, urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abayawudi, Danny Dayan mu Rwanda, mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwashimangiye ubushake ibihugu byombi bifitanye bwo gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, n’ivangura ryibasira abayawudi n’ubundi bwoko bwose bw’urwango.

Ati: “Uku gusobanukirwa dusangiye gutuma habaho umubano wihariye hagati y’Abayisiraheli n’Abanyarwanda. Mu ntangiriro z’uyu mwaka, u Rwanda rwibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi muri icyo gihe cy’icyunamo, nubwo muri Isiraheli hari intambara, twagize icyubahiro cyo kwakira Perezida wa Yad Vashem, Ambasaderi Danny Dayan, wageze hano.

Byamutwaye iminsi itatu kugira ngo abashe kuza hano, ariko ntiyacitse intege; yahisemo gukomeza urugendo. Kuba yaraje byongeye gushimangira ubushake dusangiye bwo kwibuka amateka, kwigisha, no kurwanya Jenoside ku rwego rw’Isi, ihakana rya Jenoside, anti-semitism (urwango rwibasira Abayahudi), ndetse n’ubundi bwoko bwose bw’urwango.”

Yavuze ko amateka yigisha ko guceceka ukanga kwamagana urwango n’ubugizi bwa nabi atari amahitamo meza, ashimangira ko Isiraheli ikomeje guhangana n’ibibazo by’umutekano ariko igakomeza gushimangira amahoro, iterambere n’ubufatanye n’ibindi bihugu.

Ambasaderi Weiss yashimangiye ko umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Isiraheliukomeje gukomera binyuze mu bufatanye mu nzego zirimo ubuhinzi, ikoranabuhanga, ubuzima, uburezi n’ishoramari.

Yavuze ko ubunararibonye bwa Isiraheli mu bijyanye no kuhira imyaka, gucunga amazi no guteza imbere ubuhinzi bukomeje kugira uruhare mu rugendo rw’u Rwanda rwo kugera ku kwihaza mu biribwa no kongera umusaruro.

Uwo muyobozi yagaragaje kandi ko Isiraheli ikomeje gushora imari mu rubyiruko rw’u Rwanda binyuze muri gahunda z’amahugurwa, kungurana ubumenyi no guteza imbere ikoranabuhanga.

Mu rwego rwo gushimangira ubucuti hagati y’ibihugu byombi, Ambasade ya Isiraheli mu Rwanda yanatangaje ko yashyigikiye ibikorwa birimo kubaka icyanya cy’imyidagaduro cyahariwe abana giherereye Busanza mu Karere ka Kicukiro, mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Uko Isiraheli yabaye igihugu

Leta ya Isiraheri yashinzwe nk’igihugu nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi na Jenoside yakorewe Abayahudi izwi nka Holocaust. Ku itariki ya 14 Gicurasi 1948, David Ben-Gurion yatangaje ko hashinzwe Leta ya Isiraheli nyuma y’icyemezo cy’Umuryango w’Abibumbye cyo kugabanya agace ka Palestine hakabamo igihugu cy’Abayahudi n’icy’Abarabu.

Kuva icyo kugeza ubu Isiraheli yarwanyijwe n’ibihugu byinshi by’Abarabu byari biyikikije, ariko iza kubasha kwihagararaho no kubaka igihugu gikomeye mu nzego zirimo ikoranabuhanga, ubuhinzi, ubuvuzi n’umutekano. Uyu munsi Isiraheli ifatwa nka kimwe mu bihugu bifite ubukungu n’ikoranabuhanga bikomeye ku Isi, ndetse ikaba ifitanye umubano ushingiye kuri dipolomasi n’ibihugu byinshi birimo n’u Rwanda, kandi ukaba ukomeje kwaguka umunsi ku wundi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Rwanda, Amb Olivier Jean Patrick Nduhungirehe yifatanyije na Ambasade ya Isiraheli mu Rwanda kwizihiza isabukuru y’imyaka 78 ishize icyo gihugu gishinzwe
Ambasaderi wa Isiraheli mu Rwanda Einat Weiss yashimangiye ko igihugu cye kizakomeza gusigasira umubano mwiza gifitanye n’u Rwanda kuko byombi bisangiye amateka yo kwimakaza ubudaheranwa
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga muri Minisiteri y’Ingabo, Brig Gen Karuretwa Patrick ni umwe mu bitabiriye ibyo birori
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 29, 2026
  • Hashize amasaha 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE