Urukiko rw’u Bufaransa rwategetse ko iperereza kuri Agathe Kanziga rikomeza

  • KAMBANDA Noel
  • Gicurasi 9, 2026
  • Hashize amasaha 5
Image

Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris mu Bufaransa rwemeje ko iperereza ku ruhare rwa Agathe Kanziga Habyarimana, umugore wa Perezida Juvenal Habyarimana, rikomeza, nyuma yo gutesha agaciro icyemezo cyari cyafashwe umwaka ushize cyo kudakomeza kumukurikirana.

Iki cyemezo cyafashwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Gicurasi 2026, aho urwego rushinzwe iperereza rw’Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris rwanzuye ko hakiri impamvu zo gukomeza gusuzuma uruhare rwa Agathe Kanziga mu itegurwa no mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni umwanzuro uje nyuma y’uko uruhande rw’abarega rwari rwarajuririye icyemezo cyari cyafashwe mbere, cyavugaga ko nta bimenyetso bifatika bihagije byerekana uruhare rwa Agathe Kanziga muri Jenoside, bityo ko nta mpamvu yo gukomeza kumukurikirana mu bucamanza.

Agathe Kanziga Habyarimana amaze imyaka myinshi avugwa mu byaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi, aho ashinjwa kuba umwe mu bari bagize “Akazu”, itsinda ry’abari bakomeye mu butegetsi bwa Habyarimana Juvénal, ryashinjwaga gutegura no gucura umugambi wa Jenoside.

Mu gihe Jenoside yatangiraga muri Mata 1994, Agathe Habyarimana n’umuryango we bahungishijwe n’ingabo z’u Bufaransa bajyanwa i Paris, aho bakomeje kuba kugeza ubu.

Iki cyemezo cy’urukiko cyakiriwe neza n’imiryango iharanira ubutabera ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane cyane IBUKA, yavuze ko ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo kurwanya umuco wo kudahana.

Mu itangazo ryayo, IBUKA yagize iti: “Ibyaha byibasiye inyokomuntu ntibisaza kandi ubutabera bugomba guhabwa agaciro nyakuri.”

Perezida wa IBUKA, Dr Philibert Gakwenzire, yavuze ko kuba urukiko rwemeye ko iperereza rikomeza bitanga icyizere ku barokotse Jenoside bamaze imyaka irenga 30 bategereje ubutabera.

Ati: “Icy’ingenzi ubu ni uko iperereza rikomeza kandi ubutabera bugakora ibyo bwemereye abarokotse.”

Marie Chantal Niyonshuti, umwe mu barokotse Jenoside wari uturanye n’umuryango wa Habyarimana, yavuze ko iki cyemezo kimugaruriye icyizere nyuma y’imyaka myinshi ategereje ubutabera.

Yagize ati: “Maze imyaka 32 ntegereje ubutabera. Ndacyategereje. Ntimuzemere ko iri perereza ryongera guhagarara.”

IBUKA kandi yasabye ubutabera bw’u Bufaransa kwihutisha dosiye ya Agathe Habyarimana no gukurikirana abandi bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakiri ku butaka bw’u Bufaransa bataragezwa imbere y’ubutabera.

Mu minsi yashize, izina ry’umuryango wa Habyarimana ryongeye kuvugwa cyane mu itangazamakuru kubera umubano wawo nabagize umutwe wa FDLR, ugizwe ahanini n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda. Jean-Luc Habyarimana, umwe mu bahungu ba Juvenal Habyarimana, avugwa mu ngendo hagati ya Paris na Kinshasa ndetse no mu bikorwa bifitanye isano na FDLR abifashijwemo n’ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi.

Icyemezo cy’Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris gifatwa nk’intambwe nshya mu rugendo rwo gukomeza gukurikirana abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane cyane abamaze imyaka myinshi baba hanze y’u Rwanda batarabazwa ibyo

  • KAMBANDA Noel
  • Gicurasi 9, 2026
  • Hashize amasaha 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE