Mu myaka 24 u Rwanda rumaze kwakira abarenga 12 000 bahoze muri FDLR

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukwakira 30, 2025
  • Hashize amasaha 10
Image

Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, RDRC, itangaza ko kuva mu 2001 imaze gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi ba FDLR bagera ku 12 602, bavuye mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

RDRC yatangaje ibi mu gihe kuri uyu wa Kane tariki 30 Ukwakira, mu kigo cya Mutobo hasezerewe abagera ku 143 icyiciro cya 75 bari mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Ubuyobozi bwa Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, bubinyujije ku rubuga rwa X, buvuga ko abarenga 12 000 batashye bakomeje gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’igihugu.

Bugira buti: “Ibi birerekana ko u Rwanda rushyigikiye amahoro n’umutekano mu Karere k’Ibiyaga bigari.”

Bukomeza buvuga ko kuva mu mwaka wa 2001 hamaze gusezererwa 12 602 by’abahoze muri FDLR mu byiciro 74.

RDRC yatangiye ibikorwa mu kwezi kwa Mutarama 1997 nka Komisiyo yigenga ya Leta, ishyirwaho mu buryo bw’amategeko n’iteka rya Perezida No 37/01 ryo kuwa 09/04/2002 nk’uko ryavuguruwe mu itegeko no50/2015 ryo kuwa 14/12/2015 rishyiraho RDRC ikanagena inshingano n’imiterere yayo.

Komisiyo yahawe inshingano y’igenamigambi no gushyira mu bikorwa gahunda ya Leta yo gusezerera Abasirikare no kubasubiza mu buzima busanzwe.

Intego kwari ugusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe Ingabo z’Igihugu (RDF) 22 000 na 12 500 bahoze mu mitwe yitwaje intwaro barimo abana 1 250 n’abakuze 11 250.

Harimo no gufasha abari abasirikare bahoze ari Ingabo za Leta mbere ya 1994 (ex-FAR) 1 300 gusubira mu miryango no gusubira mu buzima busanzwe.

Inshingano za RDRC ni ukugira uruhare mu kugarura umutekano n’ituze mu Karere k’Ibiyaga bigari by’umwihariko mu Rwanda no Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hashyirwa mu bikorwa gahunda yo kwambura intwaro abahoze mu mitwe yitwaje intwaro, kubasezerera no kubasubiza mu buzima busanzwe no kugabanya umubare w’abasirikare mu ngabo z’igihugu.

Mu batahuka bavuye mu mashyamba ya Congo, hagaragaramo urubyiruko rwavukiye muri ayo mashyamba
U Rwanda rumaze kwakira abasaga 12 000 bahoze ari abarwanyi ba FDLR kuva mu 2001
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukwakira 30, 2025
  • Hashize amasaha 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE