Guca inzoga z’‘ibyuma’ byagabanyije ibyaha byo gukubita no gukomeretsa ku kigero cya 50%

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 13, 2026
  • Hashize iminota 37
Image

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko gahunda ya Leta yo guca burundu kwenga no kunywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, byiganjemo ibizwi nk’“ibyuma”, yatangiye gutanga umusaruro, aho ibyaha byo gukubita no gukomeretsa byagabanyutseho 50% mu byumweru bibiri.

Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Kanama 2026.

Yavuze ko kuva hatangira ibikorwa byo guca ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, ibyaha byagabanyutse cyane, kuko izi nzoga zari zimwe mu zabaga intandaro y’ibikorwa birimo gukubita no gukomeretsa, kwangiza ibintu bitandukanye ndetse n’amakimbirane mu miryango.

Yagize ati: “Imibare twari dufite mu byumweru bibiri bya nyuma by’ukwezi kwa Karindwi, uhereye ku itariki 15 kugera kuri 31, ibyaha bijyanye no gukubita no gukomeretsa byari dosiye 345. Guhera ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa Munani, kugera saa sita z’Ijoro z’itariki 12, izo dosiye zari 188”.

Yakomeje agira ati: “Bivuze ko zagabanyutseho 50% mu gihe cy’ibyumweru bibiri”.

ACP Rutikanga yavuze ko Polisi y’u Rwanda yizeye ko ibi byaha bizakomeza kugabanyuka uko ibikorwa byo gukumira no kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bizakomeza.

Yaburiye abantu bagifite ibyo binyobwa bitujuje ubuziranenge ko bazafatwa, abasaba kubishyikiriza inzego zibishinzwe aho gukomeza kubihisha.

Yagize ati: “Batekerezeho kuko bazahura n’ingaruka kandi tuzabafata. Hariho igihe bibwira ngo barabihisha ariko bibuke ko ibi ari ibisindisha. Barabiha umuntu yabinywa, tukamufata akatubwira aho abikuye.”

Yavuze ko gufata abacyihishe ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bitagoye Polisi, kuko ababinywa iyo batangiye gusinda bigaragara, bituma inzego z’umutekano zibakurikirana ndetse zikamenya aho babikuye.

ACP Rutikanga ati: “Ugaburira, icyuma umuntu yibwira ko azamuhishira, aribeshya pe.”

Yongeyeho ko Polisi yamaze no kumenya amayeri yakoreshwaga n’abahoze bacuruza ibi binyobwa, aho bamwe babishyira mu ngo z’abaturanyi kugira ngo ababikeneye bajye kubigura, maze umuturanyi akabiha nyirabyo.

Yavuze ko mu gihe uwo mucuruzi n’umuturanyi bafashwe, bombi bashobora gukurikiranwa, anaburira abayobozi b’inzego z’ibanze ko na bo batazihanganirwa mu gihe bagize uruhare muri ibyo bikorwa.

Polisi y’u Rwanda yashimiye abaturage bakomeje gutanga amakuru ku bantu bafite cyangwa bacuruza ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, ivuga ko ayo makuru afasha mu gukumira ibyaha no kurinda ubuzima bw’abaturage.

Polisi kandi yasabye abantu bose bacuruza ibiribwa n’ibinyobwa kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga ubucuruzi bwabyo, kugira ngo birinde kugongana n’amategeko.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu ACP Rutikanga Boniface yashimangiye ko guca inzoga z’ibyuma byagabanyije ibyaha byo gukubita no gukomeretsa ku kigero cya 50%
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 13, 2026
  • Hashize iminota 37
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE