Imyaka 22 irashize Abanyamulenge biciwe i Gatumba: Ubutabera buracyategerejwe
Ku itariki ya 13 Kanama 2004, Abanyamulenge bari barahungiye mu nkambi ya Gatumba mu Burundi bahuye n’ubwicanyi bwabakorewe bwahitanye abantu 166, abandi 106 barakomereka ku buryo bukabije.
Nyuma y’imyaka 22, Abanyamulenge bari bahunze abafulero, Mai Mai na FDLR biciwe mu gihugu cyari cyabakiriye, na n’ubu ntibarabona ubutabera.
Raporo y’imiryango itandukanye yemeza ko nibura Abanyamulenge 166 biciwe muri icyo gitero. Abagabye igitero bari bagize ahanini umutwe wa FNL wari uyobowe n’Abahutu b’intagondwa bo mu Burundi bafatanyije na Mai Mai ndetse na FDLR igizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abagabye igitero bararashe ndetse batwika bamwe mu bari mu nkambi. Mu nkambi zari mu Gatumba hatarimo Abanyamulenge gusa ariko ni bo bonyine bishwe. Uburyo Abanyamulenge biciwe mu Gatumba byibutsa uburyo Abanye – Congo b’Abatutsi biciwe i Mudende mu Karere ka Rubavu bishwe na FDLR/ALiR hagati mu bitero bibiri bagabye kuri iyo nkambi hagati ya 1997-1998
Nyuma gato y’ubwo bwicanyi, FNL yemeye uruhare mu gitero. Mu 2013, u Burundi bwatangaje ko bwafunguye urubanza rujyanye n’ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe i Gatumba. Ariko urubanza rwahagaze mu 2014, kandi kuva icyo gihe nta ntambwe ifatika yabaye mu gutanga ubutabera.
Ibi bituma isabuukuru y’imyaka 22 y’ubwicanyi bw’i Gatumba idakwiye kuba umwanya wo kwibuka gusa abishwe, ahubwo ikwiye mo kuba umwanya wo kwibaza impamvu ababikoze batagejejwe imbere y’ubutabera n’uruhare rwa Leta y’u Burundi mu kudindiza ubutabera.
Usibye kuba badahabwa ubutabera, abarokotse n’imiryango yabo ntabwo bemererwa igikorwa cyo kwibuka ababo, dore ko mu myaka yashize bagiye bahabwa impamvu zitandukanye ndetse bimwa uruhushya rwo kuvugurura aho bashyinguye.
Ubwicanyi bw’i Gatumba bwabaye mu gihe Abanyamulenge bari barahunze imvururu n’intambara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Icyo gihe bari barashatse umutekano mu nkambi y’impunzi mu Burundi, ariko aho bari bahungiye ni ho ubwicanyi bwabasanze.
Uyu munsi, nyuma y’imyaka 22, ikibazo cy’umutekano w’Abanyamulenge kiracyari impungenge mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyepfo, cyane cyane mu misozi miremire ya Fizi, Uvira na Minembwe.
Mu ntangiriro za 2020, amakuru yagiye agaragaza ko imirwano n’ibitero by’intwaro byakomeje kugabwa ku Banyamulenge bikozwe na Mai Mai, Abafurero bari mu cyitwa ubu Wazalendo bashyingikiwe n’ingabo za Leta FARDC mu gihe Abanyamulenge nabo bashinze umutwe wa Twirwaneho.
