Ese ni iki gikurikiraho nyuma y’Urupfu?
Umunsi umwe, buri muntu uriho azahura n’ikintu kimwe adashobora guhunga. Icyo kintu ni ‘urupfu’. Umutima uzahagarara, guhumeka birangire, umubiri utangire guhinduka. Abasigaye bazahagarara iruhande rw’umurambo, bamwe barire, abandi basenge, abandi bibuke ubuzima bw’uwo babuze. Ariko nyuma y’ibyo byose, hasigara ikibazo kimaze imyaka ibihumbi kibazwa n’abantu, Ni iki kiba ku muntu nyuma y’urupfu?
Nyuma yo kwibaza iki kibazo Imvaho Nshya yegeranyije ubushakashatsi butandukanye maze ikora icyegeranyo cyuko abantu batandukanye mu myemerere bafata urupfu ndetse n’icyo batekereza kiba nyuma yarwo.
Mbere y’uko habaho ibitaro bigezweho, imashini zipima imikorere y’umutima cyangwa ibyuma byiga ubwonko, abantu barebaga umuntu apfuye bakibaza aho ubuzima bwe bugiye, ni yo mpamvu hafi ya buri sosiyete y’abantu yubatse uburyo bwo gusobanura urupfu.
Imyemerere imwe ivuga ko hari ubuzima bukurikira, indi ikavuga ko umuntu ashobora kongera kuvuka, indi ikavuga ko abapfuye bakomeza kugira isano n’abazima, hari n’abavuga ko urupfu ari iherezo ry’ubuzima bw’umuntu, nta kindi gikurikira.
Ubukristu: Urubanza n’ubuzima bw’iteka
Ubukristu ni bwo dini rifite abayoboke benshi ku Isi, bufite hafi 28,8% by’abatuye Isi, hashingiwe ku mibare yo mu 2020 y’ikigo cy’ubushakashatsi cya ‘Pew Research Center’ cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kigira uruhare mu gukora ubushakashatsi ku mibereho y’abantu, uko rubanda babona ibintu, n’imitekerereze ku Isi kigatanga amakuru n’imibare bifasha abantu gusobanura ibibazo bikomeye biba biriho.
Ku Mukristu, urupfu ntabwo rufatwa nk’iherezo rya byose, imyemerere ya Gikristu ivuga ku izuka ry’abapfuye, urubanza n’ubuzima bw’iteka, igitekerezo cy’ingenzi ni uko ubuzima bw’umuntu bufite icyo busobanura kirenze imyaka amara ku Isi, muri make umuntu arapfa, ariko inkuru ye ntirangirira ku mva.
Hari igitekerezo cy’uko hazabaho izuka n’urubanza, aho umuntu azabazwa ku buzima yabayeho, ni yo mpamvu mu bukristu, urupfu rushobora kuba rusa n’umuryango ufunguka ujya mu kindi cyiciro cy’ubuzima, ariko ni ngombwa gutandukanya ukwemera n’ikimenyetso cya siyansi, ibi ni inyigisho z’idini zishingiye ku kwizera n’inyandiko zera, ntabwo ari ikintu siyansi yemeje nk’ukuri kwa laboratwari.
Ubuyisilamu: Urugendo rukomeza nyuma y’imva
Ku Isi, Abayisilamu bangana hafi na 25.6% by’abatuye Isi, hashingiwe ku mibare ya 2020, mu myemerere yabo, urupfu narwo ntabwo ari iherezo, nyuma y’urupfu, umuntu ajya mu cyiciro kizwi nka Barzakh, kiri hagati y’urupfu n’umunsi w’izuka, ariko urugendo ntiruhagararira aho.
Ubuyisilamu bwigisha ko hazabaho umunsi w’izuka, aho abantu bazazurwa kandi bakabazwa ku byo bakoze mu buzima bwabo, ni cyo gituma ubuzima bwo ku Isi bufatwa nk’igihe gifite inshingano, umuntu ntaba ariho gusa kugira ngo arye, akore, abeho kandi apfe, ahubwo ubuzima bwe bufatwa nk’urugendo rufite icyo azabazwa nyuma. Ku Muyisilamu rero, urupfu ntiruvuga ngo “byarangiye.” ahubwo ruvuga “Ikindi cyiciro gitangiye.”
Abahindu: Uruziga rw’ivuka, kubaho, gupfa no kongera kuvuka, umuntu ashobora gupfa, ariko urugendo rw’ubuzima rugakomeza
Hano ni ho igitekerezo gihinduka cyane, mu migenzo myinshi y’Abahindu, urupfu rw’umubiri rushobora kuba intangiriro y’ubundi buzima, igitekerezo cya ‘Samsara’ gisobanura uruziga rw’ivuka, kubaho, gupfa no kongera kuvuka, umuntu ashobora gupfa, ariko urugendo rw’ubuzima rugakomeza, aha ni ho hazamo igitekerezo cya ‘Karma’, ibikorwa n’ingaruka zabyo, ariko intego ya nyuma ntabwo ari ukongera kuvuka ubuziraherezo ahubwo ni ukugera kuri ‘Moksha’ bisobanuye kubohoka muri urwo ruziga.
Ububudiste: Niba nta “roho ihoraho,” ni iki gikomeza?
Ububudiste na bwo buvuga kuri ‘Samsara’, ariko mu buryo butandukanye. Bwo ntibushyigikira igitekerezo cy’umuntu ufite roho idahinduka ihora ari imwe kuva ku buzima bumwe ijya ku bundi, ahubwo ubuzima busobanurwa nk’uruhererekane rw’impamvu n’ingaruka. Intego ni ‘Nirvana’, kubohoka ku ruziga rw’imibabaro n’ivuka rishya, ibi bituma Ububudiste butanga ikibazo gikomeye cyane kuri muntu, ese kugira ngo ubuzima bukomeze, ni ngombwa ko habaho “njye” udahinduka?
Abanyegiputa ba kera: Urupfu nk’urugendo
Niba hari umuco wagize uburyo burambuye bwo gutegura umuntu ngo ahure n’urupfu, ni Abanyegiputa ba kera, kuri bo, urupfu rwari urugendo, ni yo mpamvu imibiri yabikwaga mu buryo bwihariye, bakayisiga, bakayumutsa mu rwego rwo kuyirinda kubora.
Ni yo mpamvu kandi bubakaga imva nini, basigaga n’ibintu nk’inyandiko byari bigenewe uwapfuye, mu myemerere yabo, uwapfuye yagombaga gukomeza urugendo mu yindi si, kimwe mu bitekerezo bizwi cyane ni ugupima umutima, aho umutima w’uwapfuye wagereranywaga n’ikimenyetso cya ‘Ma’at’, gihagarariye ukuri n’ubutabera.
Icyo ibi byerekana ni uko ikibazo cy’urupfu cyari gifite ikindi gisobanuro, uko umuntu yabayeho byashoboraga kugira icyo bivuze nyuma y’urupfu.
Abagereki ba kera: Isi y’abazima n’iy’abapfuye
Mu Bugereki, kera abantu benshi batekerezaga ku rupfu binyuze mu gitekerezo cya ‘Hades’, Isi y’abapfuye, umuntu wapfaga yatekerezwaga nk’uwambutse ava mu Isi y’abazima ajya mu y’abapfuye, habagaho na ‘Charon’, uvugwa nk’utwara abapfuye akabambutsa umugezi ujya mu Isi y’abapfuye. Abafilozofe babo na bo baribajije bati: ese roho itandukanye n’umubiri?
Plato, umwe mu bafilozofe bakomeye b’Abagereki, yatekerezaga ko roho ishobora gukomeza kubaho nyuma y’urupfu rw’umubiri, ariko ntabwo Abagereki bose babyemeraga kimwe, aho bamwe mu bafilozofe bashidikanyaga ku kubaho kwa roho itandukanye n’umubiri, ibitwereka ko ikibazo cy’urupfu kitari icy’amadini gusa ahubwo n’abafilozofe bagiye bagihangayikira.
Afurika: Uwapfuye akomeza kuba umwe mu muryango
Mu migenzo imwe n’imwe, urupfu ntirwafatwaga nk’ugucika burundu ku muryango. Abapfuye bashoboraga gukomeza kugira umwanya mu mateka y’umuryango, mu kwibukwa kwabo no mu bitekerezo by’abazima, igitekerezo cy’abakurambere cyagize umwanya ukomeye mu mico imwe n’imwe, uwitabye Imana yashoboraga gukomeza kuba umuntu w’ingenzi mu muryango binyuze ku izina rye, urubyaro rwe, umurage we n’imyitwarire ye.
Ni ukuvuga ko hari ubundi buryo bwo “gukomeza kubaho” ari byo kubaho mu bo wasize, waba utarabyaye bakavuga ko uzimye.
Mu Rwanda: Iyo umuntu apfuye akomeza kubaho mu izina rye
Mu Rwanda, nk’ahandi henshi muri Afurika, imyumvire ku rupfu yagizwe n’amateka, imigenzo, imyemerere n’impinduka z’amadini.
Ntitwavuga ko Abanyarwanda bose ba kera bari bafite igitekerezo kimwe ku rupfu, ariko umuryango n’urubyaro byagize uruhare rukomeye mu buryo abantu basobanuraga ubuzima n’urupfu, umuntu ashobora kuva ku Isi, ariko ibyo yakoze, abo yasize, izina rye n’umurage we bigakomeza kubaho.
Aha ni ho dushobora kubona ikintu gishimishije ko nubwo amadini n’imico bitanga ibisubizo bitandukanye ku byerekeye ubuzima bwa nyuma y’urupfu, abantu benshi bahuriye ku gitekerezo kimwe, umuntu ashobora gupfa, ariko ibyo yasize bishobora gukomeza kubaho.
Ni iki siyansi ivuga kibaho nyuma y’urupfu?
Mu buryo bworoshye, siyansi ntirabona igisubizo ndakuka cy’ikiba ku bwenge bw’umuntu nyuma y’urupfu. Icyo siyansi izi neza ni ibiba ku mubiri, ariko ikibazo cy’icyo kiba ku bwenge cyangwa ku mitekerereze kiracyakorwaho ubushakashatsi.
Mu 2020, ku Isi hari abantu hafi 75.8% bari bafite aho bahuriye n’idini, mu gihe 24.2% nta dini bari bafite, abakiristo bari 28.8%, Abayisilamu 25.6%, Abahindu 14.9%, Ababudiste 4.1% by’abatuye Isi, iyi mibare ntabwo isobanura ko 28.8% by’abantu bemera neza ikintu kimwe ku rupfu, cyangwa ko 25.6% by’Abayisilamu bose basobanura ubuzima bwa nyuma y’urupfu mu buryo bumwe.
Kugeza ubu nta gihamya cya siyansi yemejwe ku rwego rusange ishobora kutubwira neza ibiba ku bwenge bw’umuntu nyuma y’urupfu, ahari ni cyo gituma urupfu rukomeza kuba kimwe mu bintu bikomeye kurusha ibindi mu mateka y’ikiremwamuntu, kuko buri wese azi ko umunsi umwe azagera ku muryango umwe (Urupfu).
Nta muntu uriho wapfuye ngo agaruke afite igisubizo cya nyuma cy’ibiri hakurya, mu gihe bikimeze bityo buri muco uzakomeza kuvuga inkuru yawo.

