Nyamasheke: Abatujwe mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Nganzo barasaba umuriro w’amashanyarazi

  • NDOLI Sitio
  • Kanama 13, 2026
  • Hashize iminota 41
Image

Abaturage batujwe mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Nganzo mu Karere ka Nyamasheke bavuga ko babangamiwe no kuba bataragezwaho umuriro w’amashanyarazi bagasaba ko byakwihutishwa kuko kutayagira bibangamiye imibereho n’iterambere ryabo. Uyu mudugudu wa Nganzo uherereye mu Mudugudu wa Nganzo, Akagari ka Ntendezi, Umurenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke.

Ni umudugudu watangiye gutuzwamo imiryango ifite ibibazo bitandukanye kuva mu myaka 15 ishize. Mu miryango  imaze gutuzwamo harimo iy’abatahutse batishoboye bava mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iy’abasenyewe n’ibiza n’iy’abasemberaga kubera kutagira aho kuba.

Habimana Damascene utuye muri uyu Mudugudu, ni umwe mu babanje gutuzwa mu nzu zari zubakishije boloke sima zaje gusenyuka bikaba ngombwa ko bongera kubakirwa, ubu bakaba baratujwe mu nzu zubakishije amatafari ahiye bashimira ubuyobozi bwabahaye inzu nziza. Yagize ati: “Turashimira Akarere ka Nyamasheke bwadutekerejeho bukaduha izi nzu, zimwe zari ziri hafi yo kutugwaho.”

Uyu mudugudu wa Nganzo ugizwe n’inzu z’amatafari ahiye. Abazubatse bashyizemo insinga z’amashanyarazi n’amatara ariko nta muriro w’amashanyarazi urimo ibintu bavuga ko bibagiraho ingaruka.

Ati: “Turasaba ko badushyiriramo umuriro kubera ko tuba mu kizima. Tugenda dukubita umutwe ku nkuta, dufite umuriro twaba dufite n’iterambere. Twagura imashini zo kogosha, n’izitunganya ibyo guteka”.

Munganyika Drocella yunzemo ati: “Wenda mu myaka 12 ishize kuba nta muriro w’amashanyarazi twari dufite, twabyumva kuko nta muntu wari gutekereza gushyira amashanyarazi mu nzu zenda kutugwaho ariko izi nziza tuzimazemo imyaka ibiri na zo nta muriro urimo. 

Mu masaha ya nijoro haba ari mu mwijima ugasanga ntabwo birebetse neza. Dufite abana biga bakabaye basubiramo amasomo mu gihe cya nimugoroba ariko ntabwo bikorwa kubera ko nta muriro uhari”.

Umwe mu baturanyi bo muri uyu mudugudu na we avuga ko nta muriro w’amashanyarazi ubageraho bityo ko ugeze muri aka gace na bo baboneraho.

Uzayisenga Maria ati: “Muri uyu mudugudu duturanye na Parike ya Nyungwe, murabona ko hatabona, umuriro uzanywe mu mudugudu natwe duturiye uyu mudugudu w’icyitegererezo byadufashe ingo zacu zikabona umuriro, tukabasha kubona aho twiyogoshesha, gushesha ifu y’amasaka n’imyumbati n’ibindi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse, avuga ko kuba Umudugudu w’Icyitegererezo wa Nganzo utarageramo umuriro w’amashanyarazi atari uko byirengagijwe, ahubwo uko habonekaga ubushobozi basangaga icyihutirwa ari ugutabara ubuzima bw’abantu bari mu nzu zishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, ariko ngo bakorana n’izindi nzego nk’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu REG kugira ngo abatujwe muri uyu mudugudu bazabone umuriro.

Ati: “Ahagana haruguru mwabonye hari umuriro w’ingufu nkeya, monophase. Mu kuganira na REG yatubwiye ko ifite umushinga wo kuhageza umuriro ufite imbaraga bitarenze uyu mwaka wa 2026″.

Uyu mudugudu w’icyitegererezo wa Nganzo utuyemo imiryango 300, ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu REG ishami rya Nyamasheke buvuga ko umuriro w’amashanyarazi ugeze ku kigero cya 98% muri ako Karere.

Abatuye mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Nganzo barasaba umuriro w’amashanyarazi
  • NDOLI Sitio
  • Kanama 13, 2026
  • Hashize iminota 41
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE