Amatungo agurishwa ari ku miti n’adafite icyemezo cy’ubuzima bwiza yafatiwe ingamba
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’ Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi,(RICA) cyatangaje ko nta bagiro ryemerewe kubaga itungo ridafite icyangombwa cy’ubuzima bwiza, riri ku miti cyangwa rikirimo ibisigazwa by’imiti; bityo n’abaturage batemerewe kugurisha ayo matungo kuko bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’uririye.
Byagarutsweho kuri uyu wa Kane, tariki ya 13 Kamena 2026, ubwo RICA yahaga abakora mu mabagiro ari hirya no hino mu Gihugu ibikoresho 350, bifite agaciro ka miliyoni 70 Frw, bipima ibisigazwa by’imiti mu nyama mu rwego gukemura ikibazo cy’abagurishaga amatungo ari ku miti.
RICA yagaragaje ko itungo rikwiye kubagwa ari irifite icyemezo cy’ubuzima bwiza kigaragaza igihe riheruka gutererwa umuti kandi ritarwaye, bityo ko itungo ryarwaye rikavuzwa bikanga riba ridakwiye kubagwa.
Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa RICA, Bajeneza Jean Pierre avuga ko hari igihe cyagenwe itungo ryatewe imiti riba ritemerewe gucuruzwa, iyo umuturage aririye rishobora kumugiraho ingaruka bitewe n’ibinyabutabire biba biri mu nyama yariye.
Ati: “Ingaruka zirashoboka nko ku buzima kuko iyo uriye izo nyama iyo miti iba ikwinjiyemo, ibyo binyabutabire biba byinjiye mu kinyabuzima kitari kigenewe iyo miti.”
Yongeyeho ko nubwo ku mabagiro hari hasanzwe hari ba veterineri bapima ubwiza bw’inyama, ariko ibikoresho byatanzwe bizafasha kongerera imbaraga ubuziranenge izicuruzwa.
Ati: “Iyo itungo ryatewe imiti hari igihe runaka riba ritemerewe gucuruzwa rero ubu ibikoresho byatanzwe, hari abantu bahuguwe bari ku mabagiro ubu ibi biratangira mu cyumweru gitaha kandi hari n’abandi bazabihabwa.”
RICA igaragaza ko imiti itarashira mu itungo rigiye kubagwa bigaragarira mu mubiri waryo, mu nyama z’umubiri, mu mwijima, mu mpyiko, mu binure no mu maraso ari nazo zizajya zibandwaho mu gupima.
Ibyatangajwe na RICA bishimangirwa n’ingingo ya 50 y’itegeko rishya rigenga ubworozi mu Rwanda; rigaragaza ko umuti ukoreshwa mu buvuzi bw’amatungo ugira igihe umara mu mubiri w’itungo kigomba kubahirizwa mbere yuko ibirikomokaho bikoreshwa.
Rigaragaza kandi ko ibikomoka ku itungo ryahawe umuti bidatangwa cyangwa ngo bikoreshwe igihe giteganyijwe kitararangira.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, RAB kigaragaza ko bidakwiye ko abaturage bagurisha amatungo ari ku miti, kandi izo ngamba nta ngaruka zizagira ku borozi kuko zitagamije kubahombya ahubwo bizatuma abantu barya ibyujuje ubuziranenge.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe kongerera agaciro ibikomoka ku matungo muri RAB, Niyonzima Eugene yagize ati: “Si uguhombya kuko inyama ni iyujuje ubuziranenge itarimo ibinyabutabire bishobora kugira ingaruka. Ntabwo bikwiye kugurisha itungo riri ku miti, ntabwo byemewe kugurisha amatungo ari kuvurwa kuko itungo ryemerewe kubagwa ni itungo rizima cyangwa niba ryaranavuwe ibisigazwa byarashize mu mubiri.”
Bamwe mu bakora mu mabagiro bagaragaza ko bishimiye guhabwa ibikoresho bipima ibisigazwa by’imiti mu matungo ariko hari impungenge kuko bishobora kuzahombya abaturage bumvaga ko itungo rirwaye ari iryo kugurishwa.
Ndahayo Jean Claude, uhagarariye ibagiro ry’ingurube mu Murenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi ryitwa Ishema ryacu Nyarubaka, avuga ko hari aborozi bashobora kuzabihomberamo kuko nta muguzi bazongera kubona ugura itungo riri ku miti cyangwa riyivuyeho vuba kugira ngo hubahirizwe amabwiriza agenga ubuziranenge.
Yagize ati: “Nk’umuturage wari ufite iryo tungo ryarwaraga akihutira kurigurisha ngo ritamupfira ubusa, ubwo urumva hazabaho igihombo kuri wa mworozi kuko nta muntu uzarimugurira kandi rirwaye. Ibagiro risabwa kuzuza ibisabwa n’ubuziranenge ntabwo wajya kubaga itungo ririmo iyo miti.”
Ndahayo asaba inzego zibishinzwe gukomeza gukora ubukangurambaga bigisha abaturage ngo bumve ko itungo rirwaye cyangwa iriri ku miti atari iryo kuribwa ndetse n’abakora mu mabagiro bagakomeza guhugurwa.
Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa amabagiro y’amatungo atandukanye 266, arimo amabagiro y’Uturere 111 n’ayabikorera 155.


