Kiyovu Sports yasinyanye amasezerano ya miliyoni 60 Frw na Gorilla’s Coffee

Kiyovu Sports yasinyanye amasezerano ya miliyoni 60 Frw na Gorilla’s Coffee

Kiyovu Sports yasinyanye amasezerano na Gorillas Coffee azamara umwaka umwe ushobora kongerwa, afite agaciro ka miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni amasezerano yashyizweho umukono n’impande zombi kuri uyu wa 24 Ukwakira 2024.

Aya masezerano yemerera Gorillas Coffee kujya igaragara imbere ku myambaro ya Kiyovu Sports. 

Umuyobozi wa Mukuru wa Gorilla’s Coffee Donal Murphy yavuze ko ubufatanye hagati yabo na Kiyovu Sports bugamije kwimakaza ubwiza bw’ikawa y’u Rwanda ariko hatirengagijwe n’umupira w’amaguru.

Yagize ati: “Twishimiye ubufatanye hagati yacu na Kiyovu Sports kandi binyuze muri  uku gushyigikirana si uguteze imbere impano gusa ahubwo nanone ni ugusangiza Abanyarwanda ubwiza bw’ikawa y’u Rwanda bakumva ko ari icya bose na bo bakakinywa kuko usanga gishimwa n’ibindi bihugu ariko ugasanga nk’inaha abakinywa ni bake.”

Ku ruhande rw’Umuyobozi wungirije wa Kiyovu Sports Mbarushimana Ally yagaragaje ko ubu bufatanye buje kubafasha kubaganya ikibazo cy’amikiro ikipe imaranye iminsi.  

Ati: “Nka kiyovu Sports ubu bufatanye twabwakiriye neza kuko mu bibazo twari dufite harimo n’ikibazo cy’amikoro make turizera ko hari icyo agiye kudufasha.”

Kiyovu Sports ikomeje gukubita inzu ibipfunsi ishaka ibisubizo by’ibibazo irimo bijyane  n’amikoro make yatumye hari bamwe mu bakinnyi bayireze muri FIFA ifatirwa ibihano by’umwaka umwe itagura, itanandikisha abakinnyi. 

Kugeza ku munsi wa Gatandatu wa Shampiyona Kiyovu Sports iri ku mwanya wa 15 n’amanota atatu aho yatsinze umukino umwe itsindwa Ine. 

Ku munsi wa karindwi wa Shampiyona, Kiyovu Sports izakira Bugesera FC kuri Kigali Pele Stadium ku Gatandatu, tariki 26 Ukwakira 2024.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Rwanda ruzakira Inama ya Kaminuza zo muri Brazil mu 2027 28 Ugushyingo 2026 Saa 08:19
  2. Jeannette Kagame yitabiriye ibiganiro ku gitabo kigaragaza uruhare rw’u Busuwisi mu mateka ya Jenoside  28 Ugushyingo 2026 Saa 07:51
  3. U Rwanda rugiye gushyiraho integanyanyigisho izorohereza abafite ubumuga kwiga 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:36
  4. Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports yinjira mu makipe ane ya mbere 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:21
  5. Igitaramo cyo guha icyubahiro Mariya Yohana cyongeye gusubikwa 27 Ugushyingo 2026 Saa 18:08