APR WBBC yiteguta Imikino ya Zone V yongeyemo abakinnyi batatu 

APR WBBC yiteguta Imikino ya Zone V yongeyemo abakinnyi batatu 

APR WBBC yitegura Imikino ya Zone V, yongeyemo abakinnyi batatu barimo Umunya-Angola, Italee Lucas, Umunya-Canada, Shaina Pellington n’Umunye-Congo, Chanel Mokango.

Italee Lucas w’imyaka 35 yakiniye amakipe atandukanye arimo Inter-Clube de Luanda yo muri Angola, Graz Al-Shamal yo muri Iraq, Al Ahly yo mu Misiri nandi menshi.

Shaina Pellington yakiniye Canada mu mikino Olympic ya Tokyo mu 2020, yakiniye Arizona yo muri USA, Sanga Milano yo mu Butaliyani n’andi menshi. 

Ni mu gihe, Umunye-Congo, Chanel Mokango akina nka pivot, akaba afite imyaka 36. Ni umwe mu bakinnyi beza kuko yanyuze no muri WNBA, aho yakiniye Los Angeles Sparks mu 2010. Muri iki gihe, uyu mukinnyi yakinaga muri Turikiya

Abakinnyi bakomeje imyitozo na bagenzi babo bitegura iyi mikino izabera muri Zanzibar kuva ku wa 27 Ukwakira kugeza ku wa 1 Ugushyingo 2024.

Iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe icyenda aturutse mu bihugu bitandukanye yo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba bigize Zone V ya FIBA ari byo Uganda, u Burundi, Tanzania, Misiri, Kenya, Sudani y’Epfo, Ethiopia, Djibouti, Somalia n’u Rwanda.

U Rwanda ruzahagararirwa na REG WBBC yegukanye igikombe cya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bagore mu 2024 ndetse na APR WBBC yabaye iya kabiri.

Iri rushanwa rizaba rigamije gushaka itike y’Imikino Nyafurika “2024 FIBA Africa Championship Cup” mu bagore, izahuza amakipe 10 meza yo hirya no hino kuri uyu mugabane.

Shaina Pellington aherutse mu Mikino Olempike hamwe n’Ikipe y’Igihugu ya Canada I Paris uyu mwaka
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Rwanda ruzakira Inama ya Kaminuza zo muri Brazil mu 2027 28 Ugushyingo 2026 Saa 08:19
  2. Jeannette Kagame yitabiriye ibiganiro ku gitabo kigaragaza uruhare rw’u Busuwisi mu mateka ya Jenoside  28 Ugushyingo 2026 Saa 07:51
  3. U Rwanda rugiye gushyiraho integanyanyigisho izorohereza abafite ubumuga kwiga 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:36
  4. Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports yinjira mu makipe ane ya mbere 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:21
  5. Igitaramo cyo guha icyubahiro Mariya Yohana cyongeye gusubikwa 27 Ugushyingo 2026 Saa 18:08