Imvura yasenyeye abaturage b’Umujyi wa Muhanga

Imvura yasenyeye abaturage b’Umujyi wa Muhanga

Bamwe mu baturage bo mu Mujyi wa Muhanga n’Utugaro tumwe na tumwe tw’Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, bararirira mu myotsi nyuma yo gusenyerwa inzu n’ibipangu n’imvura nyinshi yaguye ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Ukwakira.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye Nshimiyimana Jean Claude, yatangaje ko iyo mvura yasenye inzu n’ibipangu by’abaturage babarizwa mu miryango umunani, bikaba byamenyekanye ikimara guhita.

Gitifu Nshimiyimana yavuze ko amahirwe ahari ari uko nta muntu n’umwe watwawe ubuzima n’ibyo biza bigikusanyirizwa amakuru y’ibyangiritse.

Yavuze ko muri iyo miryango umunani yasenyewe n’imvura, inzu ebyiri zasenyutse burundu zirimo iy’umuryango w’abantu batanu n’indi y’umuryango w’abantu batatu mu Kagari ka Remera.

Ati: “Ni byo imvura ihise hari amazu mu Mujyi wa Muhanga isize isenye, ndetse nk’aho mvuye nasanze inzu n’urugo rwasenyutse kubera amazi.”

Yakomeje agira ati: ” Icyakora ndashimira Imana ko iyimvura yari nyinshi irimo n’inkuba hamwe n’amahindu, nta buzima bw’umuntu yatwaye kuko kugeza ubu amakuru mfite usibye gusenya inzu n’ibipangu nta buzima bw’umuntu bwaba bagendeyemo”.

Umwe mu batuye mu Kagari ka Gahogo wasenyewe n’iyo mvura yavuze ko amahirwe yagize ari uko imvura yaguye adahari uko inzu ye yari kuba yamuguyeho.

Ati: ” Imvura ihise yaguye ntari murugo, noneho aho nari nugamye imaze guhita ni bwo natahaga nkagera aha mu rugo ngasanga inzu nabagamo yasenyutse igice kimwe, nkuko mubibona harangaye”.

Gitifu Nshimiyimana Jean Claude, akomeza asaba abatuye Umujyi wa Muhanga gufata amazi y’imvura no kuzirika ibisenge  mu rwego rwo kwirinda ibiza nk’ ibi by’imvura igwa itunguranye.

Ati: “N’ubundi ubutumwa ni ugusaba abatuye uyu mujyi wacu wa Muhanga,  gufata amazi y’imvura kuko iyo utayafashe akamanuka  umuvuduko wayo birangira ariwo uteye ibiza nk’ibi twahuye na byo. Ikindi nukwibutsa ko kuzirika ibisenge by’amazi ari ngombwa, kuko iyo bitaziritse imvura nk’iyi ihise irimo umuyaga irabutwara.”

Uyu munyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamabuye, akomeza avuga usibye amwe mumazu yagiye asenyuka igice kimwe hari n’ibipangu byagiye bigwa.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Rwanda ruzakira Inama ya Kaminuza zo muri Brazil mu 2027 28 Ugushyingo 2026 Saa 08:19
  2. Jeannette Kagame yitabiriye ibiganiro ku gitabo kigaragaza uruhare rw’u Busuwisi mu mateka ya Jenoside  28 Ugushyingo 2026 Saa 07:51
  3. U Rwanda rugiye gushyiraho integanyanyigisho izorohereza abafite ubumuga kwiga 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:36
  4. Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports yinjira mu makipe ane ya mbere 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:21
  5. Igitaramo cyo guha icyubahiro Mariya Yohana cyongeye gusubikwa 27 Ugushyingo 2026 Saa 18:08