Polisi iraburira abakora magendu n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka butemewe

Polisi iraburira abakora magendu n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka butemewe

Polisi y’u Rwanda yatanze umuburo ku bishora mu bucuruzi bwa magendu n’ubw’ibitemewe gucururizwa mu Rwanda kimwe n’ibindi byaha byambukiranya umupaka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, yavuze ko bamwe mu bishora muri ubu bucuruzi bwambukiranya umupaka butemewe, bashaka no kurwanya abapolisi bari mu kazi ko gucunga umutekano.

Yagize ati: “Hakunze kugaragara abantu, cyane cyane mu turere duhana imbibi n’ibihugu duturanye, bashinga amatsinda yo gukora ubucuruzi bwa magendu no gucuruza ibiyobyabwenge, ndetse rimwe na rimwe bakishora mu bikorwa by’urugomo no gusagarira inzego z’umutekano.”

Yakomeje ati: “Kuri uyu wa mbere, tariki ya 7 Ukwakira, ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo, abapolisi batesheje magendu agatsiko k’abantu umunani mu Mudugudu wa Nyacyonga, Akagari ka Rusiza, Umurenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu, bari binjije mu Rwanda baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Iryo tsinda ryataye ibicuruzwa, abarigize bahunga basubira mu cyerekezo bari baturutsemo. Hashize akanya, bisuganyije, bagaruka mu Rwanda bitwaje amabuye n’izindi ntwaro gakondo, bataka abapolisi kugira ngo bisubize ibicuruzwa bya magendu byari byafashwe.

Ntibitaye ku muburo bahawe n’abo bapolisi wakurikiwe no kurasa mu kirere kugira ngo batatanye iryo tsinda, ahubwo ryarushijeho gukaza ubushotoranyi. Muri icyo gihe nibwo umwe muri bo yarashwe ahasiga ubuzima. “

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yashimangiye ko bene ubu bucuruzi bwambukiranya umupaka bunyuranyije n’amategeko na magendu bushobora kuba intandaro y’ibindi byaha n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, nko gucuruza ibiyobyabwenge no gushaka kugirira nabi abanyarwanda.

Yasabye bamwe mu babyeyi bakora ubucuruzi bwa magendu akenshi usanga babushoramo n’abana babo, kubaha inzego z’umutekano mu gihe zibahagaritse bakirinda ubushotoranyi no gusagarira abapolisi bari mu kazi.

Yashimye kandi uruhare abaturage bagira mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, abashishikariza gukomeza ubufatanye mu kurwanya magendu, ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge n’ibindi byaha ndengamipaka.

RNP

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Rwanda ruzakira Inama ya Kaminuza zo muri Brazil mu 2027 28 Ugushyingo 2026 Saa 08:19
  2. Jeannette Kagame yitabiriye ibiganiro ku gitabo kigaragaza uruhare rw’u Busuwisi mu mateka ya Jenoside  28 Ugushyingo 2026 Saa 07:51
  3. U Rwanda rugiye gushyiraho integanyanyigisho izorohereza abafite ubumuga kwiga 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:36
  4. Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports yinjira mu makipe ane ya mbere 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:21
  5. Igitaramo cyo guha icyubahiro Mariya Yohana cyongeye gusubikwa 27 Ugushyingo 2026 Saa 18:08