Yverry n’umukunzi we basezeranye imbere y’amategeko

Yverry n’umukunzi we basezeranye imbere y’amategeko

Umuhanzi Rugamba Yves wamamaye mu ruhando rwa muzika nka ‘Yverry’ yasezeranye mu Murenge na Uwase Vanessa uzwi nka Vanillah baherutse kwemeranya kubana akaramata.

Ni umuhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura kuri uyu wa 5 Gicurasi 2022, aho Yverry na Uwase bari bagaragiwe na bake mu nshuti zabo za hafi ndetse  n’abo mu miryango yabo.

Aba bombi basezeranye imbere y’amategeko mu gihe habura iminsi mike bagakora ubukwe buteganyijwe ku wa 12 Kamena 2022.

Mu kiganiro cyihariye uyu muhanzi yagiranye n’Imvaho Nshya yasabwe n’ibyishimo amagambo amubana iyanga, ati “Sinabasha gusobanura uko niyumva muri uno mwanya,kuko kuva nabaho ni ubwa mbere ngize numva ntasobanura amarangamutima mfite, kandi ndumva nta n’ikindi bimeze kimwe wenda ngo mpere aho mbigereranya!”

Mu birori byo gusezerana imbere y’amategeko, Yverry yari aherekejwe n’inshuti ze zirimo n’abahanzi nka Olivis wo muri Active Group, Danny Nanone na Mento.

Amakuru y’umunyenga w’urukundo rwa Yverry na Vanessa yatangiye gucicikana mu mwaka wa 2020, ubwo havugwaga ko bari mu buryohe bwarwo.

Urukundo rwabo rwakomeje gukaza umurego umunsi ku wundi, kugeza ubwo tariki 14 Gashyantare 2020 ubwo uyu muhanzi yamurikaga album ye ya mbere Uwase yagaragaye yagiye gushyigikira umukunzi we.

Nyuma y’ibyumweru bike cyane, Uwase yatunguye Yverry amukorera ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko yagize muri Werurwe 2020.

Kuva ubwo urukundo rwabo rwarushijeho gukura kugeza ubwo biyemeje kurushinga ndetse babyemeranyaho ku wa 17 Werurwe 2022 ubwo Yverry yambikaga impeta Uwase akamusaba ko yazamubera umufasha.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25