Nyuma yuko abo mu ishyaka ry’Abademokarate muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,(USA) bagukanye ubwiganze bw’amajwi mu Nteko Ishanga Amategeko imitwe yombi, batangaje ko bagiye gukoresha ububasha babonye barushaho kugenzura ibikorwa bya Perezida Donald Trump.
Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) kuri uyu wa Kane, tariki ya 05 Ugushyingo 2026, byatangaje ko Abademokarate batangaje ibi mu gihe Perezida Trump ahugiye mu kuratira itangazamakuru inzu y’imyidagaduro (Ballroom) yubatswe mu biro bye White House.
Perezida w’Abademokarate mu mutwe w’Abadepite, Hakeem Jeffries, yavuze ko mu byo bazibandaho harimo kugabanya ikiguzi cy’imibereho no gukurikirana ibyo ubutegetsi bwa Trump bukora.
Yagize ati: “Ntabwo dukorera Donald Trump. Dukorera abaturage ba Amerika. Igihe Umutwe w’Abadepite wakoraga nk’ishami ry’ubutegetsi bwa Trump cyarangiye.”
Intsinzi y’Abademokarate mu matora yabaye ku wa 03 Ugushyingo 2026, iteganya impinduka mu miyoborere na politiki bya Amerika, aho kuva muri Mutarama 2027, ubwiganze bwabo mu Nteko Ishinga Amategeko bushobora gutuma gahunda zimwe za Trump zibangamirwa.
Iyi ntsinzi iteganya ko Abademokarate bazagira uruhare rukomeye mu kugenzura ibikorwa by’ubutegetsi, gukora iperereza ku muryango wa Trump n’abo bafatanya, ndetse no kubuza cyangwa gutinza ishyirwaho ry’abayobozi bashya, bitewe n’ububasha bwa Sena.
Nyuma yuko ishyaka rya Trump ry’Abarepubulike ritsinzwe, ku wa 04 Ugushyingo 2026, yahisemo kumara umwanya mu kiganiro n’abanyamakuru agaragaza inyubako y’imyidagaduro iri kubakwa muri White House, aho yaberekaga anabasobanurira ubwiza n’imiterere yayo.
Yavuze ko iyi nyubako ari ngombwa kuko White House ari ikimenyetso gikomeye cya Amerika, bityo igomba kuba imeze neza.
Trump yavuze ko yiteguye gukorana n’Abademokarate, keretse nibahitamo gukora ibikorwa bibangamira Igihugu, yongeraho ko afite ububasha bwo kubihagarika binyuze mu bubasha ahabwa na ‘veto’ bwo kwanga kwemeza itegeko ryatowe n’Inteko Ishinga Amategeko.
Reuters yatangaje ko uburakari bw’abaturage ku bijyanye na politiki ya Trump bwatewe cyane cyane intambara Amerika ihanganyemo na Iran n’izamuka ry’ibiciro by’imibereho, biri mu byagize uruhare mu gutsindwa kw’Abarepubulike.
Abademokarate banenze imisoro ku bicuruzwa bituruka mu mahanga yashyizweho na Trump, bavuga ko yongereye ibiciro, banagaragaza impungenge ku nyungu z’ubucuruzi umuryango wa Perezida wagiye ubona kuva agarutse ku butegetsi.
Mu duce tumwe na tumwe twari dusanzwe dushyigikiye Abarepubulike, Abademokarate bagukanyemo intsinzi ikomeye; aho muri Texas, batsindiye umwanya wa Sena ku nshuro ya mbere kuva mu 1988.
Ku rundi ruhande Perezida Trump yemeye ko intambara na Iran yagize uruhare mu gutsindwa kw’ishyaka rye, ariko avuga ko aticuza icyemezo cyo kuyirwana, ndetse na Visi Perezida JD Vance na we yemeje ko intambara ari yo mpamvu nyamukuru yatumye Abarepubulike batsindwa.





Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE