Yago ari mu byishimo byo kugarura umurongo we wa Youtube

Yago ari mu byishimo byo kugarura umurongo we wa Youtube

Umuhanzi akaba n’umunyamakuru w’imyidagaduro Nyarwaya Innocent uzwi cyane nka Yago Pon dat, yatangarije abakunzi be n’abamukurikira ko ari mu byishimo byo kongera kugaruka ku murongo we wa Youtube.

Ni ibyo yatangaje akoresheje imbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Nyakanga 2024 anaboneraho gusaba abantu gukomeza kumukurikira.

Ku ifoto yasangije abamukurikira hejuru yayo hari amagambo atatu yanditse mu cyongereza (Bad news, Goodnews, Bad news) bigaragaza ko amakuru mabi n’ameza ajya asimburana ku muntu.

Yongeyeho andi agira ati: “Yesu arakora, nishimiye cyane gutangaza ko YAGO TV SHOW yagarutse mu biganza byacu 100%, ntiwatsinda igihe cyose ufite imyumvire mibi, urwango, ishyari n’ibindi byose bibi bikunze kwitwa SHOWBIZZZ, kandi mukomeze munkurikire, ibindi nabyo murabimenya vuba.”

Inkuru y’uko uyu muhanzi akaba n’umunyamakuru yabuze umurongo we wa Youtube yatangajwe tariki 2 Nyakanga 2024, ariwe ubwe ubitangaje mu itangazo yashyize kuri Instagram ye yari yageneye abakunzi be.

Ryagiraga riti: “Itangazo rigenewe abakunzi ba YAGO TV SHOW, tariki 01 Nyakanga 2024 ahagana saa yine ni bwo channel ya YAGO TV SHOW yavuye ku muyoboro wa Youtube bikozwe n’umuntu utaramenyekana, gusa twamaze kwiyambaza urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) vuba muramenya ukuri.”

Ni ibyabaye bikurikiye amakimbirane yari amaze igihe agaragaye uyu muhanzi yari afitanye n’uwahoze ari umukunzi we Dabijou, aho babaye nk’abaterana amagambo ibintu byakurikiwe n’inkuru nyinshi zitandukanye zagarukaga kuri ibyo bibazo bombi bari bagiranye.

Si ubwa mbere YAGO TV SHOW iva ku muyoboro wa Youtube kuko no mu ntangiriro za 2022 byabaye, ibyo yavuze ko byakemuwe n’inshuti ze.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48