Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashyize abayobozi bashya mu nzego zitandukanye, aho Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo na ho Bamporiki Edouard agirwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ‘Unity Club Intwararumuri.‘
Byatangajwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki 26 Ukwakira 2026, mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe.
Mu bandi bayobozi bashyizweho harimo Uwizeye Judith wagizwe Umusenateri, Dr Gashumba Diane agirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Espagne.
Haguma Juan yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, asimbuye Fidelis Mironko.
Dushime Noella yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Irembo Ltd, naho Ngabe Rutagarama agirwa Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri icyo kigo.
Mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Ubwenge Buhangano, Twagirayezu Olivier yagizwe Umuyobozi ushinzwe imikorere, Ingabire Jessica agirwa Umuyobozi ushinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano, naho Kayinamura Robert agirwa Umuyobozi ushinzwe ingamba n’ubufatanye.
Zigira Alphonse yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Iposita, mu gihe Dr. Mbarushimana Nelson yagizwe Umuhuzabikorwa Mukuru w’Urwego rushinzwe Itorero no guteza imbere Umuco.
Bamporiki Edouard wigeze kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, ahawe izi nshingano nshya nyuma y’uko mu Ukwakira 2024, yahawe imbabazi na Perezida Kagame nyuma yo gukatirwa igifungo cy’imyaka itanu. Ni inshingano yasimbuyeho Uwacu Julienne wagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo.
Uwizeye Judith wagizwe Umusenateri yari Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, inshingano yari yarahawe muri Kamena 2026.
Dr. Uwamariya Valentine yari Umusenateri, akaba yarigeze no kuyobora Minisiteri y’Uburezi, iy’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango n’iy’Ibidukikije.
Dr. Gashumba Diane yagizwe Ambasaderi muri Espagne nyuma yo guhagararira u Rwanda muri Suède.







Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE