Urukundo rwa Eddy Kenzo na Nyamutoro rwatangiye guca amarenga

Urukundo rwa Eddy Kenzo na Nyamutoro rwatangiye guca amarenga

Nyuma y’ibyumweru  hahwihwiswa hanakekwa iby’umubano wihariye hagati y’umuhanzi Eddy Kenzo n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ingufu n’Amabuye y’Agaciro Phiona Nyamutoro, biravugwa ko Minisitiri yambitswe impeta.

Inkuru dukesha ikinyamakuru cyo muri Uganda cyitwa Pulse.ug, cyatangaje ku wa 01 Mata 2024, ivuga ko ku mugoroba wa Pasika Eddy Kenzo yambitse Nyamutoro impeta amusaba kuzamubera umugore, atazuyaje Minisitiri arabyemera.

Minisitiri Nyamutoro w’imyaka 30 yemeje ko umuhanzi Eddy Kenzo yamusabye kuzamubera umugore ubwo bari bagiye gusangira mu rwego rwo kwizihiza Pasika.

Umwe mu nshuti za hafi akaba n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ishinzwe Impunzi Lilian Aber, yatangarije icyo kinyamakuru ko Nyamutoro abinyujije ku rubuga rwa Whatsap bahuriraho yababwiye inkuru y’uko Eddy Kenzo yamusabye kuzamubera umufasha na we arabyemera.

Yagize ati: “Yansohokanye gufata ifunguro rya nimugoroba mu rwego rwo kunyifuriza ihirwe ku nshingano nahawe ahita apfukama ansaba kuzamubera umufasha (gutera ivi).”

Biteganyijwe ko isaha n’isaha Eddy Kenzo na we ashobora kwemeza aya makuru, bitewe n’uko kuri uwo mugoroba abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yanditse agira ati” Ndeete, Ndeete, bishatse kuvuga ngo Nzane, Nzane, asa nkaho acira amarenga abakunzi be n’abamukurikira ko abafitiye inkuru ishyushye.”

Ibi kandi byanashimangiwe na Nyamutoro mu gicuku ahagana saa munani zirenga ubwo yashyiraga ifoto yabo bombi ku rubuga rwe rwa Instagram ayiherekesha akamenyetso k’umutima, ibintu byakiriwe neza na benshi mu bamukurikira bamubwira amagambo atandukanye arimo ko bishimiye urukundo rwabo kandi babashyigikiye.

Ibi bibaye gusa nyuma y’umunsi umwe  Eddy Kenzo  avuye mu Rwanda mu gitaramo cya Baba Experience, cyateguwe na Platini ku wa 30 Werurwe 2024.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35