Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda wateguje igitaramo kuri Pasika

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda wateguje igitaramo kuri Pasika

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, BSR, wateguje igitaramo cyiswe ‘Ewangelia Easter Celebration Concert’ kizaba ku munsi mukuru wa Pasika nkuko byatangajwe n’abashinzwe gutegura igitaramo.

Ni igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana kizabera muri BK Arena tariki 31 Werurwe 2024.

Ni ubwa mbere hateguwe igitaramo nk’iki kuri Pasika mu gihe ibyategurwaga kuri uyu munsi bitari bikitabirwa.

Hitezwe amatsinda akomeye mu Rwanda n’abahanzi ku giti cyabo bafite amazina mu ndirimbo zihimbaza Imana.

Abategura igitaramo bavuze ko mu minsi iri imbere ari bwo bazatangaza abahanzi bose bazaririmba mu gitaramo cyatewe inkunga na Samsung 250 n’abandi bafatanyabikorwa.

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda umaze igihe mu bukangurambaga bwo gushyigikira Bibiliya kuko ngo zimaze kuba nke ku isoko hakaba hari impungenge z’uko abakirisitu bashobora kuzibura.

Gahunda yo gushyigikira Bibiliya yafunguwe ku mugaragaro n’Umuvugizi Mukuru w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Antoine Karidinali Kambanda.

Nicodème Nzahoyankuye umwe mu bagize itsinda ritegura igitaramo, yabwiye itangazamakuru ko bateguye igitaramo mu rwego rwo gufasha Abakristu kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika.

Yagize ati “Iki gitaramo kigamije gufasha abantu kwizihiza Pasika. Abantu bazahabwa umwanya mwiza wo gutaramana n’amatsinda n’abahanzi bakomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana”.

Pasika ni umunsi mukuru w’ingenzi Abakristo bizihiza, aho bibuka izuka rya Yezu Kristo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35