Umunyarwanda utuye Denmark yahaye abamugariye ku rugamba utumoto tudasanzwe

Umunyarwanda utuye Denmark yahaye abamugariye ku rugamba utumoto tudasanzwe

Umunyarwandakazi utuye mu gihugu cya Denmark, Jacuquéline Hansen, yahaye abamugariye ku rugamba utumoto dukoreshwa n’amashanyarazi bidasabye ko hari usunika ugatwaye.

Utu tumoto kimwe n’amagare asanzwe akoreshwa n’abafite ubumuga bw’ingingo, twatangiwe mu mudugudu w’abamugariye ku rugamba mu Murenge wa Nyarugunga kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Gashyantare 2022 .

Asobanura ko yagiye agira amahirwe yo kugira abantu beza baziranye bigatuma abonera ubufasha abantu batandukanye.

Yagize ati: “Ndimo nshaka ibintu, naje kubona utu tugare nza kumenya ko hari abantu batuye hano kandi baba babukeneye ntabwo nari mbizi ijana ku ijana ariko naratekereje nti hari abantu baba bagifite amaboko ku buryo umuntu yabaha akagare kakabageza aho bashaka kugera”.

Yongeraho ko yari asanzwe azana ibikoresho byo kwa muganga bagafasha ibigo nderabuzima.

Ati: “Twahereye ku kigo nderabuzima cya Rugarama muri Gatsibo tukaba tumaze no gutanga ibikoresho ku bitaro bya Kiziguro inshuro ebyiri”.

Karagirwa Jules, umwe mu bamugariye ku rugamba yishimiye k yabonye akamoto kazamufasha mu mibereho bityo ngo ubuzima bwe bukaba bugiye guhinduka.

Ati: “Murabizi ko tubana n’ubumuga, twagendaga mu kagare kadafite imbaraga zo kuba kava hano nta muntu ugutwaye, ariko kano uva mu rugo ukitwara mu mirimo dukora ya buri munsi, ukagenda ugakora ibyo ukora warangiza kubikora ukigarura”.

Akomeza agira ati: “Iri gare ikintu rizadufasha gikomeye cyane niuko wa muntu twahembaga amafaranga akadusunika uvuye hano ujya kwa muganga, ayo mafaranga tuzayizigamira kuko ntuzaba uyasohora ikindi nuko ntawe uzaba agusunika”.

Yongeraho ko ibyo bazajya bakora bizajya byihuta kuko bazajya bagerera igihe aho bagiye. Ashimira uwagize igitekerezo cyo kubaha utumoto tubafasha kugira aho bajya.

Ati: “Ndashimira uyu mubyeyi watekereje ibi bintu aho yakuye Imana imwongerere kandi imufashe cyane kuko kuba yatekereje ibi bintu ntabwo ari benshi bakunze kubitekereza, turamushimiye cyane”.

Kugeza ubu muri Nyarugunga habarurwa abamugariye ku rugamba basaga 60, bakaba bafite ibikorwa bibateza imbere mu buhinzi bw’inyanya bugezweho, korora inka n’ibindi.  

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  2. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  3. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  4. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22