Umuntu watangije gahunda yo kudusiga icyasha ntabwo bizamuhira – Racine

Umuntu watangije gahunda yo kudusiga icyasha ntabwo bizamuhira – Racine

Umuhanzi uzwi mu njyana ya Hip Hop Kamari Thiery umenyerewe ku izina ry’ubuhanzi nka Racine Rwanda avuga ko kuba umuraperi bitavuze umuntu utagira ikinyabupfura nkuko bamwe babifata, ahubwo ngo umuntu watangije gahunda yo kwanduza izina ry’abaraperi bitazigera bimuhira.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu ijoro rya tariki ya 9 Kamena 2024, ubwo yari abajijwe ibijyanye n’uko abaraperi bashinjwa ikinyabupfura gike.

Yagize ati: “Mu mwaka tugezemo umuntu ugifite iyo myumvire navuga ko afite ibitekerezo bitajyanye n’igihe, kubera ko kuba nakora Rap ntibikuyeho ko ndi umuntu nk’undi, ntibivuze ko ntafite ikinyabupfura, kuko mba mu buzima busanzwe nyuma y’umuziki nkuko n’undi nyuma y’akazi ke gasanzwe aba umuntu usanzwe.”

Yongeraho ati: “Ibyo bintu byo kutagira ikinyabupfura nakuze mbyumva kuva naza mu muziki, ariko njya nibaza ibyo bintu biba he? Kuko nta muntu ndahura na we umeze utyo, nta n’umuntu mwiza ndahura na we nk’umuraperi, ahubwo umuntu watangije gahunda yo kudusiga icyasha ntibizamuhira.”

Agaruka ku iterambere ry’injyana ya Hip Hop avuga ko nta muntu umwe wateza imbere umuziki ko ahubwo iterambere rya Rap ryashimirwa buri muntu wese watanze umusanzu we

Ati: “Ntekereza ko injyana ya Hip hop aho igeze ntabwo byashimirwa umuntu umwe ahubwo buri wese uri kuyikora, abatubanjirije ndetse n’abayikora bose na bo gushimirwa urwego igezeho, kuko Hip hop ni akazi nk’akandi, kuko hari abo gatunze kandi bafite abo bitaho bigakunda.”

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35