Umuhanzi Mukankusi yavuze uko bishe mama we bamuciye amaguru n’amaboko

Umuhanzi Mukankusi yavuze uko bishe mama we bamuciye amaguru n’amaboko

Umuhanzi Mukankusi Grace umunyerewe mu ndirimbo zihumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yavuze ko nyina yishwe tariki 13 Mata 1994, muri Jenoside yakorewe Abatutsi aciwe amaboko n’amaguru.

Yabigarutseho kuri uyu wa 13 Mata 2024 ubwo yari agiye kuririrmba indirimbo yise ‘Mfite ibanga’ mu gikorwa cyo Kwibuka abanyepolike hamwe no gusoza icyumweru cy’icyunamo ku rwego rw’Igihugu byaberaga ku rwibutso rwo ku Irebero.

Mukankusi yavuze ko iyo ndirimbo ikubiyemo ubuhamya bw’urupfu rwa Nyina wishwe kuri iyo tariki.

Yagize ati ” Ngiye kuririmba indirimbo nise Mfite ibanga, ikubiyemo ubuhamya bw’urupfu Mama yapfuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi tariki nk’iyi.”

Yongeraho ati” Bamuciye amaguru n’amaboko bamuta mu cyobo, bamugerekaho indi mirambo, yicwa no kubura umwuka.”

Muri iyo ndirimbo avuga ukuntu umubyeyi we yamusabye amazi akayabura ahubwo akamuha ibiziba.

Mu gitero cya nyuma cyayo avugamo ko hari umurage yasigiwe n’umubyeyi aho muri iyo ndirimbo

Agira ati “Mwana wanjye urabe intwari, ubupfura bukurange iteka, urajye ushishoza kandi wange umugayo, ikivi nsize ni wowe wo ku cyusa, nguhaye umugisha wa kibyeyi.”

Mu ndirimbo ze n’ibiganiro akora yumvikana abwira abarokotse Jenoside ko hari icyizere cyo kubaho kandi neza, ndetse ko batagomba guheranwa n’agahinda, kuko abo babuze banezezwa no kubona bariyubatse.

Uretse Mfite ibanga, Mukankusi afite izindi ndirimbo nyinshi zirimo Nzahora mbunamiye, Urumuri, Icyizere n’izindi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Nsengiyumva Emmanuel

GRACE TURAMWEMERA KUNDIRIMBOZE ZIBUSTA IBYABAYE TWIHANGANISHA ABABUZE ABABO MURI JENOSIDE TWIBUKE TWIYUBAKA

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hagaragajwe icyagabanya igihombo giterwa n’umusaruro w’ibihingwa wangirika mu Rwanda 25 Ugushyingo 2026 Saa 21:22
  2. RDC yahamagaje Ambasaderi wa Uganda kubera ubutumwa bwa Gen Muhoozi 25 Ugushyingo 2026 Saa 20:57
  3. USA: Rurageretse hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Huawei y’u Bushinwa 25 Ugushyingo 2026 Saa 19:11
  4. Raheem Sterling yakatiwe igifungo cy’umwaka gisubitswe amezi 18 25 Ugushyingo 2026 Saa 18:47
  5. Inganda 3 z’icyayi cy’u Rwanda zahawe ibyangombwa byo kutangiza ikirere 25 Ugushyingo 2026 Saa 17:23