Umuhanzi Limu yashyize hanze indirimbo nshya “Kunda umurimo”

Umuhanzi Limu yashyize hanze indirimbo nshya “Kunda umurimo”
Umuhanzi Limu

Umuhanzi Twizerimana Floduard uzwi ku izina rya Limu, taliki 01 Gicurasi 2022 yashyize hanze indirimbo nshya “Kunda umurimo” yakoranye n’umuhanzi Fireman.

Iyi ndirimbo akaba yarayisohoye nyuma gato yo gusohora indirimo “Tuguhoze Rwanda” mu rwego kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ku inshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Agaruka kuri iyi ndirimbo “Kunda umurimo” yashyize ahagaragara ku munsi w’umurimo yavuze ko yari amaze igihe asabwa n’abakunzi be gukora indirimbo ari kumwe n’abandi  bahanzi.

Akomeza avuga ko yafatanyije na Fireman bagakora indirimo “Kunda umurimo” ikubiyemo ubutumwa bwo gushishikariza Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko gukunda umurimo no kuwunoza.

Fireman wakoranye na Limu indirimbo “Kunda umurimo”

Umuhanzi Limu avuga ko iyi ndirimbo yatunguwe n’uburyo yakiranywe urugwiro ndetse ko byamukoze ku mutima.

Akomeza avuga ko Abanyarwanda bari mu Rwanda no hanze yarwo abasezeranyije gukomeza kubaha ibyishimo kurushaho abinyujije mu ndirimbo agiye  gutangira kubasangiza abasaba gukomeza kumuba hafi.

Uyu muhanze ashimira abahanzi bagenzi be  imbaraga bakomeje kugaragaza muri muzika Nyarwanda, by’umwihariko arashimira  Fireman bahurije hamwe imbaraga muri iyi ndirimbo ye shya “Kunda Umurimo” kugira ngo ubutumwa bukubiyemo bubashe kugera kure kurushaho. Yanshimiye kandi “Producer Lily Pro” wakoze iyi ndirimbo mu buryo bw’Amajwi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25