Uko Nkomezi Prosper abona umukoro w’abihaye Imana mu gihe cyo Kwibuka

Uko Nkomezi Prosper abona umukoro w’abihaye Imana mu gihe cyo Kwibuka

Umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Nkomezi Prosper yagaragaje umukoro w’amadini n’amatorero mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Nkomezi yatanze ubutumwa bw’icyo abona amadini n’amatorero yakagiye akora mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati “Muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, amadini n’amatorero akwiye kugira uruhare rukomeye mu kwigisha ubumwe, urukundo, ndetse no gushishikariza  abayoboke gusura inzibutso, gusoma, ubumwe n’ubwiyunge akaba ari bwo bwimakazwa kugira ngo Jenoside ntizongere kubaho ukundi.”

Nkomezi Prosper mu ndirimbo ze zitandukanye akunda kwibanda ku butumwa buhumuriza abihebye, bwumvikanisha ko uko byaba bibi kwose Imana iba ihari kugira ngo ibatabare.

Mu ndirimbo zihumuriza harimo Urarinzwe, Humura, Ibasha n’izindi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35