Ubwitabire muri e-Indangamuntu burenze 90%
Ubwitabire mu kwiyandikisha muri sisitemu y’Indangamuntu Koranabuhanga (e-Indangamuntu) iratanga icyizere kuko mu Ntara abaturage bamaze kwitabira bageze ku gipimo cya 98% nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC).
Muvunyi Prince ushinzwe irangamimerere muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, yavuze ko aho abantu bitabiriye gahunda yo kwiyandikisha muri sisitemu e-Indangamuntu mu Mujyi wa Kigali byageze kuri 98% mu gihe mu Ntara y’Iburasirazuba ariho hagezweho hari abo byarenze 100% kandi n’aho ibikorwa bikomeje bitanga icyizere ko muri rusange bizagera kuri 98%.
Yagize ati: “Abaturage baritabira sisitemu barayumvise, twatangiriye mu Turere dutandatu tw’Intara y’Amajyepfo ukuyemo Nyamagabe na Nyaruguru, utundi twose twaradukoreye twarangije turi ku kigero kirenga 75% by’abakorewe Indangamuntu Koranabuhanga, nyuma twakomereje mu Mujyi wa Kigali ubungubu turi kuri 98,2% by’abitabiriye Indangamuntu Koranabuhanga.”
Yagaragaje ko mu Ntara y’Uburasirazuba bitabiriye birenze ibyari byitezwe kuko hari n’aho igipimo cyarenze 100.
Ati: “Mu Ntara y’Uburasirazuba, mu Turere twatangiriyemo turimo Bugesera, Ngoma na Kirehe. Muri Bugesera turi ku 101% yabo twatekerezaga kubera yuko Intara y’Uburasirazuba hari abaturage baza bahatura benshi, bigatuma ku mibare twatekerezaga gukoreraho yararenze.
Muri Kirehe turi kuri 98%, Umuturage aho ageze hose, aho ari hose aho indangamuntu koranabuhanga igeze arahifotoreza bigatuma wa mubare twari dufite hazamo kurenga nka Bugesera twavugaga, e-Indangamuntu aho igeze, uhageze arahibaruriza.”
Muvunyi yasobanuye ko muri rusange imibare babona itanga icyizere ko igipimo kizagera kuri 98%.
Ati: “Muri Ngoma turi hejuru ya 95%, ubu mu Turere twakurikiyeho ni Kayonza, Gatsibo na Rwamagana, naho kugeza ubu turi ku kigero kiri hejuru ya 50% cy’abamaze gukorerwa byerekana ko no mu Ntara y’Iburasirazuba bitanga icyizere ko na ho bigaragara ko bizarangira turi kuri 98%.”
Indangamuntu Koranabuhanga ikoranywe ikoranabuhanga riteye imbere kuko ijyanye n’aho Isi yerekera ikoranabuhanga rigenda rizamuka, ritera imbere ugereranyije n’ibihe twari turimo mu myaka yashize.
Muri Gahunda ya Kabiri y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2), biteganyijwe ko gukoresha ikoranabuhanga bizaba biri ku kigero cya 90% mu gushyira serivisi zihabwa abaturage mu ikoranabuhanga.
Neza Edith warangije kwiyandikisha, yabwiye Imvaho Nshya ko iyo sisitemu ari nziza kuko umuntu atazongera gutakaza indangamuntu, kandi serivisi zitandukanye zitazajya zisaba kugendana impapuro.
Yagize ati: “Indangamuntu koranabuhanga izadufasha cyane twe nk’abakuze bizadufasha kutajya tugenda dusize ibyangombwa twabyibagiwe. Ikoranabuhanga ni ryiza.”
Umugwaneza Annette ushinzwe ubukangurambaga mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA), yasobanuye ko indangamuntu koranabuhanga yubakwa nk’urufunguzo umuturage azifashisha kugira ngo agere kuri za serivizi zihuta, umuntu akayihabwa aho ari hose, kandi umuntu agomba kuba n’iyi Ndangamuntu Koranabuhanga ayifite ngo icyo akeneye cyose akibone kandi akibonere ku gihe.