U Rwanda rugiye kwakira Inama Mpuzamahanga ku mikoreshereze ya AI mu miyoborere

  • MICOMYIZA Fidele
  • Nyakanga 8, 2026
  • Hashize amasaha 2
Image

U Rwanda rugiye kwakira Inama Mpuzamahanga Nyafurika y’iminsi itatu yiga ku Bwenge Buhangano (AI), izabera i Kigali kuva ku wa 9 kugeza ku wa 11 Nyakanga 2026.

Iyi nama izahuza abayobozi mu nzego za Leta, abikorera, abashoramari, impuguke mu ikoranabuhanga, abashakashatsi n’abahanga mu guhanga udushya baturutse mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika no hanze yayo.

Ni inama izaba igamije kungurana ibitekerezo ku ruhare AI ishobora kugira mu guteza imbere imiyoborere, ubukungu n’iterambere rya Afurika, ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti: “Kuyobora mu bihe by’Ubwenge Buhangano (Leading in the Age of Artificial Intelligence).”

Mu kiganiro n’abanyamakuru gitegura iyo nama kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Nyakanga 2026, Prof. Madison Ngafeeson, washinze akaba na Perezida w’Umuryango LEAD Missions International uharanira kugira abayobozi bafite indangagaciro nzima ari na wo utegura iyo nama, yavuze ko impamvu bahisemo kuyakirira  mu Rwanda ari uko rubonwa nk’igihugu cy’icyitegererezo mu miyoborere no kwiyubaka nyuma y’amateka akomeye ya Jenoside yakorewe Abatutsi rwanyuzemo.

Yagize ati: “Impamvu twahisemo u Rwanda ni uko ari urugero rwiza ku bindi bihugu bya Afurika. Mu myaka 32 ishize rwavuye mu mateka akomeye, ariko rwashoboye kubaka igihugu gikomeye gikorera abaturage. Ni urugendo ibindi bihugu bishobora kwigiraho bikarukuramo amasomo.”

Yakomeje avuga ko igihugu kimwe cyo muri Afurika gishobora kwigira ku kindi, ari yo mpamvu bifuza ko abitabiriye iyi nama bazabona umwanya wo kumenya ubunararibonye bw’u Rwanda no gusangira n’Abanyarwanda ibyo ibindi bihugu byagezeho.

Prof. Ngafeeson yavuze ko iyi nama izitabirwa n’abantu baturutse mu bihugu byinshi byo muri Afurika ndetse n’ibyo ku yindi migabane, harimo Canada, u Bwongereza, Jamaica, Cameroun, Nigeria, Afurika y’Epfo n’ibindi.

Yagize ati: “Turifuza ko abantu baturutse mu bihugu bitandukanye bahurira mu Rwanda bakigira ku bunararibonye bwarwo, ariko na bo bakabusangira n’abandi. Uru ni urubuga rwo kwigiranaho no gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo Afurika ihura na byo.”

Prof. Ngafeeson yavuze ko kimwe mu bitera imbaraga LEAD Missions International guteza imbere imiyoborere ari imibare igaragaza ko mu mwaka wa 2030, umuntu umwe muri bane bazaba batuye Isi azaba ari Umunyafurika.

Yagize ati: “Mu mwaka wa 2030, kimwe cya kane cy’abatuye Isi bazaba ari Abanyafurika. Ibi bivuze ko Afurika izaba ifite uruhare runini mu hazaza h’Isi. Ariko si ukuba dufite abaturage benshi gusa; tugomba no kugira abayobozi bafite ubushobozi bwo kuyobora Isi mu ikoranabuhanga, mu guhanga udushya no mu miyoborere myiza.”

Yongeyeho ko iyi nama izasesengurirwamo ahazaza h’ubuyobozi, imiyoborere n’ikoranabuhanga muri Afurika, hibandwa ku ruhare AI izagira mu iterambere ry’umugabane.

Harasabwa ibisubizo bifatika aho gutegereza

Prof. Ngafeeson yavuze ko intego nyamukuru y’iyi nama ari ugushakira hamwe ibisubizo byafasha Afurika guhangana n’ibibazo biri imbere, aho gukomeza gutegereza ko ibibazo bikemuka ubwabyo.

Yagize ati: “Igihe cyo gutungana intoki cyararangiye. Icy’ingenzi ni ugushaka ibisubizo birambye ku bibazo dufite. Tugomba kwibaza niba dufite ubuyobozi bubereye Afurika, niba dufite ishoramari rihagije n’ikoranabuhanga ridufasha guhangana n’ibibazo by’igihe turimo.”

Prof. Ngafeeson yasabye abayobozi bo muri Afurika gusobanukirwa n’uruhare rw’Ubwenge Buhangano, avuga ko utabasha gusobanukirwa n’iri koranabuhanga adashobora kuyobora neza mu gihe kiri imbere.

Yagize ati: “Niba uri umuyobozi ariko utumva ikoranabuhanga rishya cyane cyane AI, ugomba kwemera guha umwanya ushoboye kukurusha. Ubuyobozi bugomba kujyana n’impinduka z’igihe.”

Yakomeje ashimangira ko abayobozi bagomba kwita ku ngaruka AI ishobora kugira ku mibereho y’abaturage.

Yagize ati: “Ntidushaka abayobozi muri Afurika batita ku bintu bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage. Niba ubwenge buhangano (AI) buzagira uruhare mu guhindura ubuzima bw’abantu, kuki wowe nk’umuyobozi utagomba gushishikazwa no kumenya uko buzagira ingaruka ku baturage uyobora? niba buzabafasha cyangwa bukabagirira nabi, ugomba kubyitaho”.

Pr. Madison Ngafeeson, washinze akaba na Perezida wa LEAD Missions International
  • MICOMYIZA Fidele
  • Nyakanga 8, 2026
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE