Karongi: Hamenwe litiro 2 152 z’inzoga zitujuje ubuziranenge

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Kanama 13, 2026
  • Hashize isaha 1
Image

Mu Kagari ka Kibirizi, Umurenge wa Rubengera,Akarere ka Karongi, hamenwe litiro 2152 z’inzoga zitujuje ubuziranengeku wa 12 Kanama 2026, zirimo iz’ubwoko bw’ibyuma n’inzagwa  zo mu macupa, abaturage bitabiriye iki gikorwa bashima Leta iciye ubu burozi bwabangirizaga urubyiruko bukanabasenyera imiryango.

Abaganiriye na Imvaho Nshya nyuma yo kuzimena bavuze ko batazongera kwihanganira kubona abazicuruza, uwo bazajya babona bazajya bahita batungira agatoki ubuyobozi, bakanahamya ko ibibazo zatezaga birimo urugomo, amakimbirane mu miryango n’ubukene bukabije bigiye kugabanyuka.

Mutungirehe Elysée w’imyaka 23,uhamya  ko zari zaramugize imbata yavuze ko noneho agiye gutunga ifaranga kuko iryo yabonaga ryose ari ho yarijyanaga.

Ati: “Zarankenesheje bitavugwa nkiri urubyiruko, ayo nkoreye yose ari ho nyaruhukiriza, imbaraga zinshiramo kuzireka byarananiye kubera kumva ziryoshye nkibwira ko zintungira ubuzima ntazi ko zibwangiza. Kuva ubu ngiye kwisana nshakisha amafaranga azandemera ubuzima buri imbere nyuma yo kuzinkura mu maso kuko ntazongera kuzirarikira ntazibona.’’

Byiringiro Jean Pierre, na we utuye mu Murenge wa Rubengera, yashimiye Leta iki gikorwa cy’indashyikirwa ikoze kizahora mu mateka, cyo guca izi nzoga zari zigiye kumara cyane cyane urubyiruko rwo mbaraga z’igihugu cy’ejo hazaza.

Ati: “Iki gikorwa nk’abaturage b’Umurenge wa Rubengera n’Akarere ka Karongi muri rusange twacyakiranye ibyishimo byinshi kuko urebye ubuzima izi nzoga zari zimaze kwangiza ntawe utacyishimira. Byatambukije ubutumwa kuri buri muturage, uwazinywaga n’utazinywaga no ku bazicuruzaga, bwo kumenya ko Leta yacu idukunda itakwihanganira ikitwangiza nubwo haba hari abakibonamo inyungu.’’

Yakomeje ati: “Twabonaga imiryango isenyuka umunsi ku wundi, ipfa ubusinzi bukabije bunazamo gucana inyuma kw’abashakanye, urubyiruko rwazirunduriyemo rwashaje imburagihe, rutakigira imbaraga zo kugira icyo rwikorera n’ibindi bibi bitagira ingano zatezaga bigiye kuba amateka, abantu bagasubiza agatima impembero bagaharanira ikibateza imbere.”

Murekatete Aline agaragaza icyizere cy’urubyiruko rutangiritse nyuma y’icibwa ry’izi nzoga.

Ati: “Dufite icyizere ko urubyiruko rwacu, nyuma y’ibi biyoga rugiye kugira ubuzima buzima, bwiza butangiritse. Turashimira cyane Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame igaruriye abaturage benshi ubuzima bwagendaga bukendera kubera ibi biyoga. Tugiye kuyibera ijisho, aho tubonye ugerageza kubigarura mu baturage tumutungire agatoki ubuyobozi akanirwe urumukwiye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerard yabwiye Imvaho Nshya ko iki gikorwa cyagenze neza, cyishimiwe  cyane n’abaturage bagaragazaga ko nyuma yacyo bagiye kurushaho gutekana nk’uko byagaragaye mu buhamya batanze.

Ati: “Igikorwa cyagenze neza cyane,abaturage bacyishimiye kubera ingaruka zabagiragaho mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Izo twamennye zibanze kuri ziriya z’ibyuma n’inzagwa nke zo mu macupa na zo zitujuje ubuziranenge. Hamenwe litiro 2152 z’amoko atandukanye.”

Yakomeje agira ati: “Abaturage batangaga ubuhamya bw’abo zangije imyijima, abagenda basusumira, abasore zasazishije imburagihe, abagenda babira ibyuya n’izindi ngaruka  zirimo amakimbirane y’urudaca mu miryango, bifuzaga ko zacika bakagira amahoro.”

Yabasabye ubufatanye kugira ngo zikomeze guhashywa kuko cyari icyorezo mu bindi, batungira agatoki ubuyobozi ababa bakizihishahisha cyangwa abazenga mu buryo butazwi, anaboneraho kwihanangiriza uwarenga ku mabwiriza akagaragara yongera kuziha abaturage, anasaba abacuruzi gucuruza ibintu bizima bitangiza.

Aha hamenwaga inzoga zitujuje ubuziranenge
  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Kanama 13, 2026
  • Hashize isaha 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE