Nyagatare: Gatebe bagejejweho amashanyarazi bibahindurira ubuzima

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Kanama 12, 2026
  • Hashize isaha 1
Image

Abatuye mu Mudugudu wa Gatebe mu Murenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare watujwemo abahoze mu manegeka bavuga ko bishimira umuriro w’amashanyarazi bahawe kuko watumye hari imirimo mishya bunguka ndetse n’isura yaho irahinduka. Abatuye muri uwo Mudugudu bari bamaze igihe bagaragaza ko banyotewe no kugezwaho amashyanyarazi, bavuga ko ubu bari mu byishimo nyuma yo kugezwaho umuriro.

Bemeza ko hari ibikorwa byatangiye kugaragara byagaragaye muri aka gace biturutse ku kuba haragejejwe amashanyarazi, nko gusudira, ububaji, kogosha n’ibindi byatumye imirimo yiyongera aho itunze abayikora ariko n’abakenera serivisi z’ibyakozwe bakabyungukiramo.

Twagirumukiza Vianney ati: “Kuva tubonye umuriro, haje abantu basudira, abafite ibyuma bifotora, abandika ku mpapuro zikenerwa n’abaturage n’ibindi. Ibyo byatumye tutagikora ingendo ndende tujya gushaka izi serivisi. Ikindi imirimo y’ubukorikori ihakorerwa ituma urubyiruko rwacu ruyikora rwiteza imbere. Ibyiza by’umuriro sinabivuga ngo mbirangize.”

Mukamuhire Gemima we agira ati: “Kubona amashanyarazi byahinduye imibereho yacu cyane. Abacuruza ducuruza igihe kirekire kandi hari ibyo duha abakiliya tutabahaga umuriro utaraza.

Akomeza agira ati: “Ubundi aha guhera saa moya habaga hari umwijima uteye ubwoba.  Ikigaragaza impinduka zikomeye, ni uko ubu uhageze saa yine z’ijoro abantu baba bakora abagenzi bagenda, ku buryo twabonye abakiliya ndetse n’agafaranga kariyongera.”

Imvaho Nshya yegereye urubyiruko rukora imirimo yo gusudira no gukora inzugi n’ibindi bijyana, maze bayitangariza ko kubona amashanyarazi muri Gatebe hari icyo byabafashije mu guha ubuzima bwabo icyerekezo kizima.

Ngabo Egide yagize ati: “Njye nize ibijyanye no gusudira umuriro utaraza ubu bumenyi nari mbwicaranye kuko aho nari ntuye hari icyaro, nta kuntu nabona mbyaza umusaruro ubumenyi nakuye mu ishuri ry’imyuga. Ariko aho umuriro uziye nahise ntangira gusudira ndetse haboneka na bagenzi banjye turafatanya, aho ubu hari n’abana baba baracikirije amashuri baza bakatwigiraho kandi twese tubona akazi kadutungira imiryango ndetse tugateganyiriza n’ejo hazaza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu ahamya ko koko kuba amashanyarazi yarahageze byahinduye imibereho y’abaturage.

Ati: “Uko ibikorwa remezo byegerezwa abaturage ni ko imibereho yabo irushaho kuba myiza. By’umwihariko aho ibice bitandukanye by’uyu Murenge bigezwemo n’amashanyarazi byabaye byiza n’isura ya santere zacaniwe irahinduka haracya n’ibikorwa biriyongera. Turasaba abaturage kubyaza umusaruro aya mahirwe amashanyarazi bahawe akabafasha kwiteza imbere.”

Umuyoboro ugeza amashanyarazi mu Mudugudu wa Gatebe wafatiwe ku muyoboro mugari uri gukwirakwiza amashyanyarazi mu bice bitandukanye by’Umurenge wa Rwimiyaga, muri gahunda y’Akarere yari igamije guha amashanyarazi ingo zigera ku bihumbi 11 mu ngengo y’imari y’uyu mwaka urangiye.

Imibare itangazwa na REG ishami rya Nyagatare igaragaza ko muri ako Karere abagera kuri 83% bamaze kugerwaho n’amashanyarazi, 51% bafite amashanyarazi akomoka ku muyoboro mugari mu gihe 32% bafite amashyanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Umwaka ushize ubwo bari bataracanirwa bagaragazaga ko babangamiwe n’umwijima
Aho baboneye amashanyarazi, aho batuye harasusurutse
  • NYIRANEZA JUDITH
  • Kanama 12, 2026
  • Hashize isaha 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE