U Rwanda na Chypre byatangije imikoranire mu by’ingendo zo mu kirere

U Rwanda na Chypre byatangije imikoranire mu by’ingendo zo mu kirere

U Rwanda na Chypre byashyize umukono ku masezerano y’ubwikorezi bwo mu kirere, azwi nka ’Air Service Agreement (ASA),agamije kongera no kunoza ingendo zo mu kirere hagati y’ibihugu byombi.

Aya masezerano yashyiriweho umukono i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa Kabiri tariki ya 22 Nzeri 2026, hagati ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier J. P. Nduhungirehe na mugenzi we wa Cyprus, Constantinos Kombos.

Mu bindi baganiriye harimo kunoza ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, banaganira ku ngingo zirebana n’Akarere ndetse n’ibibazo mpuzamahanga. 

Aya masezerano yasinywe hagati y’impande zombi n’indi ntambwe yo gushimangira ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Chypre iherereye ku mugabane w’u Burayi, mu Burasirazuba bw’Inyanja ya Méditerranée, ikagira Umurwa Mukuru witwa Nicosia, igahana imbibi na Turikiya mu Majyaruguru, igice gisigaye kikaba inyanja. Imibare iheruka igaragaza ko iki gihugu gituwe na miliyoni imwe n’ibihumbi birenga 300.

U Rwanda na Chypre byasinye amasezerano y’imikoranire mu by’ingendo zo mu kirere
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe na mugenzi we wa Cyprus, Constantinos Kombos
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25