U Bushinwa: Havumbuwe ubundi buryo bwihuta mu  gupima COVID-19

U Bushinwa: Havumbuwe ubundi buryo bwihuta mu  gupima COVID-19

Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Fudan  mu gihugu cy’u Bushinwa, batangaje ko bakoze ubundi buryo bwihuse bwo gupima COVID-19, igisubizo kikaboneka mu minota mike ugereranyije n’ubwari busanzwe bukoreshwa buzwi nka PCR.

Bagaragaza ko ubwa PCR (Polymerase Chain Reaction)butanga ibisubizo bicukumbuye, bugomba kubitanga  nibura mu isaha nk’igihe fatizo ku isi, ariko ugasanga ahenshi bumara amasaha menshi.

Ari ubu bavumbuye n’ubu bwari busanzweho bwa PCR byose byizewe kimwe, itandukaniro ngo ni igihe bumara kugira ngo igisubizo kiboneke kuko ubushya bugitanga mu  minota igera kuri 4 no kuba  budakeneye za Laboratwari; bwifashisha akamashini kagendanwa, gakoreshwa  mu gusuzuma ibipimo (ADN) byafashwe.

Kugira ngo bagaragaze ko bwizewe ku rwego rumwe, bapimye abantu 33  kiriya cyorezo, ibisubizo byose biza ari bimwe n’ubwo byapimwe hakoreshwe uburyo bubiri butandukanye. Muri rusange abapimwe ni 54 ariko bo ntibari banduye.

Bariya bashakashatsi nta bindi byinshi babutangajeho ariko bavuga ko nibarangiza kubutunganya neza buzajya bukoreshwa ku bibuga by’indege, ku bitaro n’ubukeneye akaba yabwikoreshereza mu rugo. Basanga buzafasha cyane cyane ibihugu biri mu nzira y’amajyambere bigorwa no kubona ibikorwa remezo byifashishwa mu gukoresha PCR, ibyo bikaba ari imbogamizi ituma abantu badapimwa uko bikwiye.

U Bushinwa buri mu bihugu bya mbere ku Isi bikora uburyo bwa PCR, nko mu Kuboza umwaka ushize  bwohereje ku isoko mpuzamahanga ubufite agaciro ka miliyari 1,6 z’amadolari.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Cheikh Djibril Ouattara yongerewe amasezerano muri APR FC 5 Ugushyingo 2026 Saa 18:35
  2. USA: Abademokarate biyemeje kugenzura Trump uhugiye mu kurata inzu y’imyidagaduro 5 Ugushyingo 2026 Saa 17:24
  3. Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Arakwiye yatorewe kuyobora MOP 38 5 Ugushyingo 2026 Saa 17:13
  4. Impuruza kuri ‘Lead’ ikoreshwa amarangi, iteza ibibazo ubwonko no gukuramo inda kw’abagore 5 Ugushyingo 2026 Saa 16:52
  5. Amavubi yatangiye umwiherero wo gutegura imikino na Mali (Amafoto) 5 Ugushyingo 2026 Saa 16:36