U Bufaransa bwiyemeje guhana no kwihorera kuri Iran

U Bufaransa bwiyemeje guhana no kwihorera kuri Iran

U Bufaransa bwatangaje ko bugiye gutumiza Ambasaderi wa Iran ukorera i Paris kugira ngo atange ibisobanuro ku mpamvu zatumye Iran ifunga ikigo cyigisha Igifaransa gifitanye isano na Ambasade y’u Bufaransa muri Iran.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa yatangaje ko hazafatwa ingamba kuko ibyo bigaragaza kwibasira ibikorwa by’umuco  w’u Bufaransa muri Iran, nyuma y’igitero giherutse kugabwa muri Nyakanga ku bakozi babiri ba Ambasade y’u Bufaransa.

Umuvugizi w’iyo Minisiteri, Pascal Confavreux, yavuze ko ibyakozwe na Iran ari igitero gishya kandi kidashobora kwihanganirwa cyangwa ngo byemerwe.

Ikigo cyigisha ururimi rw’Igifaransa i Teheran cyafunzwe nyuma y’icyemezo cyafashwe n’Urukiko nk’uko ibiro ntaramakuru bya Iran, Tasnim, byabyemeje ku wa 20 Nzeri 2026.

Iran ivuga ko hafashwe ingamba zo kugifunga kubera umutekano kandi ko gikora ibikorwa binyuranyije n’umuco w’Igihugu ndetse n’umutekano wacyo.

Muri ibyo bikorwa Iran ivuga ko harimo ibyo gushaka abantu bakorana nacyo no kohereza abaturage ba Iran bafite ubumenyi bwihariye mu bindi bihugu. 

Gusa u Bufaransa bwakunze guhakana ibyo birego buvuga ko bwagiye bushyirwaho igitutu, bukanatotezwa mu gihe bwari   buri kongera inkunga no kuvugana n’imiryango itari iya  Leta ubwo imyigaragambyo ikaze yibasiraga Iran umwaka ushize.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters byatangaje ko umubano hagati y’ibi bihugu byombi umaze igihe urimo agatotsi kubera ibikorwa bya Iran byo gufunga abaturage b’u Bufaransa ndetse na gahunda yayo yo gukora intwaro kirimbuzi.

Gusa ibihugu byombi byongeye gusa nk’ibirebana neza nyuma y’intambara Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Isiraheli byashoje kuri Iran nyuma yuko u Bufaransa bwanze gushyigikira ibyo bihugu mu ntambara ariko wongera kuzamba muri Nyakanga.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25