Perezida Trump yinjije asaga miliyari 1, 4 $ muri Crypto mu 2025
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yinjije arenga miliyari 1.4 z’Amadolari mu mwaka wa 2025 avuye mu mishinga ye y’amafaranga koranabuhanga cryptocurrency (crypto).
Inyandiko nshya zigaragaza umutungo we zerekana ko igice kinini cy’ayo mafaranga yagishoye mu migabane y’amasosiyete (stocks) no mu mpapuro mvunjwafaranga (bonds), aho kuyasiga muri crypto nubwo akomeje kuyamamaza nk’ejo hazaza h’urwego rw’imari.
Amakuru akubiye mu nyandiko Donald Trump yashyikirije Ibiro bishinzwe imyitwarire y’abayobozi ba Leta muri Amerika (U.S. Office of Government Ethics), zasesenguwe n’ibiro ntaramakuru Reuters.
Reuters ivuga ko Donald Trump yinjije ayo mafaranga binyuze cyane mu mishinga ya World Liberty Financial na Trump Meme Coin. Nyuma yo kuyabona, isesengura ry’umutungo we rigaragaza ko ishoramari rye muri stocks na bonds ryazamutse ku rwego rugaragara.
Mu mpera za 2025, Trump yari afite ishoramari riri hagati ya miliyoni 703 na miliyari 2.6 z’amadolari muri stocks na bonds, mu gihe umwaka wari wabanje ryari riri hagati ya miliyoni 225 na 608 z’amadolari.
Kubera ko inyandiko z’umutungo zigaragaza imibare iri mu byiciro , Reuters yavuze ko bitashobotse kumenya neza ingano y’amafaranga yavuye muri crypto yashowe muri buri rwego rw’ishoramari.
Nubwo Trump yakomeje kuvuga ko ashaka ko USA iba “umurwa mukuru wa crypto ku Isi”, impuguke icyenda mu by’umutungo w’ikoranabuhanga zasuzumye izi nyandiko zabwiye Reuters ko zigaragaza ko ku giti cye adafata crypto nk’uburyo nyamukuru bwo kubika umutungo we.
Timothy Massad, wahoze ayobora Commodity Futures Trading Commission (CFTC) ndetse ubu akaba ayobora umushinga wa Digital Assets Policy Project muri Kaminuza ya Harvard, yavuze ko inyandiko za Trump zigaragaza ko yungukira muri crypto ariko inyungu akazimurira mu ishoramari risanzwe.
Yagize ati: “Nubwo Perezida avuga ko umutungo w’ikoranabuhanga ari wo hazaza h’urwego rw’imari kandi ashaka ko Amerika iba umurwa mukuru wa crypto, inyandiko zigaragaza ko yungukira muri crypto, hanyuma inyungu akazishora mu migabane no mu mpapuro mvunjwafaranga.”
Ibi bije nyuma y’aho Reuters itangaje mu kwezi gushize ko kugeza muri Mata 2025, abashoramari bato bari bashoye amafaranga mu mishinga ine ya crypto ishyigikiwe na Trump bari bamaze guhomba agera kuri miliyari 2.3 z’amadolari.
Nubwo Trump yimuye igice kinini cy’inyungu ze mu ishoramari risanzwe, yakomeje kongera umutungo we muri crypto.
Inyandiko zigaragaza ko mu mpera za 2025 yari afite token zigera kuri miliyari 15.75 za World Liberty Financial, zifite agaciro karenga miliyoni 50 z’amadolari.
Ibigo bicunga inyungu ze muri World Liberty Financial na Trump Meme Coin na byo byari bifite nibura miliyoni 160 z’amadolari zishowe muri Bitcoin na Ether, ndetse n’izindi token zifite agaciro kagera kuri miliyoni 6 z’amadolari.
Mu gusubiza aya makuru, umuvugizi wa Trump Organization yavuze ko inyandiko z’umutungo zigaragaza ko ibikorwa by’ubucuruzi bya Trump bikomeje kugira umutungo ukomeye, amafaranga ahagije ndetse n’uburyo bwo gushora burangwa n’ubwitonzi.
White House na yo yatangaje ko umutungo wa Perezida Trump ucungwa n’ibigo by’imari byigenga, bityo ibyemezo by’ishoramari bikaba bitafatwa na we ubwe.
Mu gihe Trump agaragaza ubushishozi mu micungire y’umutungo we bwite, abahungu be Eric Trump na Donald Trump Jr. bakomeje gushishikariza abantu gushora imari muri crypto.
Eric Trump yagiye avuga mu biganiro bitandukanye ko Bitcoin ari “umutungo mwiza kurusha indi muri iki gihe”, ndetse ko ushobora kuzagera ku gaciro ka miliyoni imwe y’amadolari ku giceri kimwe mu gihe kiri imbere.
Yanditswe na Niyirora Théogènee