Patel yegukanye Rwanda Mountain Gorilla Rally ku nshuro ya kane

  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 12, 2026
  • Hashize umunsi 1
Image

Umunya-Kenya, Karan Patel ukinana na Khan Taussef yegukanye isiganwa ry’imodoka rya Rwanda Mountain Gorilla 2026, ku nshuro ya kane mu gihe Kanangire Christian ari we Munyarwanda rukumbi warisoje anaba uwa mbere mu bakina mu Cyiciro cya Kabiri cya Shampiyona Nyafurika (ARC2).

Rwanda Mountain Gorilla Rally yakinwaga ku nshuro yayo ya 26 yasojwe ku Cyumweru tariki ya 12 Nyakanga 2026, nyuma y’iminsi itatu yari imaze ikinirwa mu mihanda ya Kigali n’iya Bugesera.

Iri rushanwa ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Imodoka mu Rwanda (RAC), rifatanyije n’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Imodoka ku Isi (FIA).

Iri rushanwa riri ku ngengabihe y’amarushanwa ya Shampiyona ya Afurika mu byiciro, ryahatanyemo imodoka 30, harimo 12 zakinnye ku munsi wa nyuma mu byiciro bitandukanye muri iyi shampiyona.

Umunsi wa nyuma wari ugizwe n’uduce dutandatu tureshya n’ibilometero 94,2 mu mihanda  ya Kamabuye, Gako na Ruhuha.

Iri rushanwa ryegukanywe na Karan Patel ukinana na Tauseef Khan muri Skoda Fabia R5, aho bakoresheje amasaha abiri, iminota 13 n’amasegonda 18.

Yahigitse Huwel Ahmed na Solanki Roheet bakinisha Toyota Yaris GR, abanikiye iminota irindwi n’amasegonda 29.

Patel yegukanye iri siganwa ku nshuro ya kane, nyuma yo kuritwara mu 2022, mu 2023 no mu 2024.

Kanangire Christian ukinana na Mujiji Kevin muri Subaru Impreza, ni bo bakinnyi bashoboye gusoza mu Cyiciro cya Kabiri cya Shampiyona ya Afurika (ARC2), aho bakoresheje amasaha abiri, iminota 37 n’amasegonda 39.

Aba barushije Ntambi Oscar wo muri Uganda ukinana na Luggya Pius babaye aba kabiri, iminota 19 n’amasegonda 49, mu gihe barushije Muwonge Susan ukinana na Nsubuga Musa, babarusha iminota 23 n’amasegonda 22. Uyu ni na we wabaye umugore mwiza mu irushanwa.

Queen Kalimpinya ukinana na Ngabo Olivier ntabwo bashoboye gusoza iri siganwa, bitewe n’uko imodoka yabo yagize ikibazo ku munsi wa mbere ndetse n’uwa kabiri.

Muri rusange Kanangire Christian yabaye uwa karindwi muri Shampiyona ya Afurika (ARC), aho abayikinnye bakinnye uduce 18.

Kanangire Christian yegukanye isiganwa ari kumwe na Mujiji Kevin
Kanangire Christian yegukanye Rwanda Mountain Gorilla Rally ku rwego rw’igihugu
Karan Patel yegukanye Rwanda Mountain Gorilla Rally 2026
Rwanda Mountain Gorilla Rally yakinwe ku nshuro ya 24
  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 12, 2026
  • Hashize umunsi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE