Jay-Z yahishuye icyakereje igitaramo cye amasaha ane

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 13, 2026
  • Hashize umunsi 1
Image

Umuraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Jay-Z yasobanuriye abakunzi be icyatumye igitaramo cye cyaranzwe n’akavuyo ndetse kigakererwaho amasaha ane, aho cyatangiye saa sita z’ijoro, mu gihe byari byitezwe ko cyari butangire saa mbiri z’ijoro,avuga ko byari uburyo bwo kwirinda ko hari abafana bakora impanuka kubera umuvundo.

Ni igitaramo cya gatatu ari na cyo cya nyuma mu bitaramo by’uruhererekane uyu muraperi yari amaze iminsi arimo gukora cyaranzwe n’akajagari, bituma gitangira nyuma y’amasaha arenga ane ku gihe cyari giteganyijwe.

Ni nyuma y’uko bamwe mu bantu bagerageje kwinjira ku ngufu banyuze ku bashinzwe umutekano.

TMZ yatangaje ko kugeza saa sita z’ijoro igitaramo cyari kitaratangira nyamara cyari giteganyijwe gutangira saa mbili z’ijoro. Ibyo byatewe n’uko inzego z’umutekano zahise zifunga amarembo by’agateganyo nyuma y’uko habaye ikibazo cy’abantu bagerageje kwinjira mu buryo butemewe.

Akigera ku rubyiniro Jay-z yafashe umwanya asuhuza abafana ndetse anabasobanurira icyatumye habaho iryo kererwa avuga ko yari agamije kurinda ko hagira umufana we ugira impanuka akorera muri icyo gitaramo.

Yagize ati : “Reka mbasobanurire impamvu twakererewe. Hari abantu nka 10 000 bari bakiri hanze, hari n’abagerageje gusunika amarembo.

Twahisemo gufunga amarembo ku bw’umutekano wanyu n’uw’abari hanze.

Sinashoboraga gutangira kuririmba nkiri kumva ko abantu bashobora guhitanwa n’umubyigano. Mumbabarire ku bw’ubwo bukererwe, ariko nagombaga kubanza kumenya neza ko buri wese atekanye.”

Nubwo ari uko bimeze ariko iryo kererwa ntabwo ryabujije ko hari abahuye n’ingaruka zitandukanye z’uwo muvundo kuko amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje ibihumbi by’abafana bari bakiri mu mirongo miremire hanze ya stade, bamwe bavuga ko bamaze amasaha menshi bategereje kwinjira.

Hari n’abatangaje ko bamwe mu bafana bacitse intege, barazungera ndetse basabirwa ubutabazi bw’abaganga kubera umubyigano n’ubushyuhe.

Icyo gitaramo icya nyuma mu ruhererekane rw’ibitaramo bitatu Jay-Z yakoreye kuri Yankee Stadium mu kwizihiza imyaka 30 amaze asohoye album ‘Reasonable Doubt’, n’imyaka 25 amaze asohoye album ye yasohotse 2001 yise ‘The Blueprint’.

Kubera ubwitabire budasanzwe, hiyongereyeho ijoro rya gatatu ryiswe “Extra Innings”, mu gihe amajoro abiri ya mbere yari yaritabiriwe n’abashyitsi b’abahanzi b’ibyamamare barimo Beyoncé, Eminem, Nas na Blue Ivy Cartern n’abandi.

Yanditswe na Niyirora Théogène

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 13, 2026
  • Hashize umunsi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE