Ahahise si ho hagena ahazaza hawe – Isomo ‘Kagarara’ yigiye mu kwamamara
Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa Filime mu Rwanda Uwizeye Enock uzwi nka Kagarara yagaragaje ko isomo yigiye mu kwamamara ari uko aho umuntu yaba akomoka hose ashobora kumenyekana bidashingiye ku hahise he. Ni mu nyuma y’ukwezi kumwe atangaje amashusho yatumye Umunya Amerika Ashton Hall amutumira bagatemberana ibihugu bitandukanye bityo bituma aba icyamamare bitamufashe igihe kinini.
Ashton Hall ni Umunyamerika wamamaye nk’umutoza w’imyitozo ngororamubiri, rwiyemezamirimo ndetse aza kumenyekana mu 2025 ku mbuga nkoranyambaga ku rwego mpuzamahanga nyuma y’uko asangije abamukurikira amashusho agaragaza gahunda ye ya buri gitondo. Uku kwamamara kwa Kagarara byatangiye bivuye ku mashusho magufi yafashe mu mezi ashize yamugaragazaga yigana ibikorwa bya Ashton Hall.
Mu butumwa bwaherekeje ifoto Kagarara yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga tariki 12 Nyakanga 2026, ubwo yakoraga ayo mashusho, yaje kumuhindura icyamamare nyuma y’uko yageze kuri Ashton Hall akayareba ndetse agahura na Kagarara.
Yanditse ati: “Mu mezi make ashize nafashe amashusho nta kindi mfite uretse icyizere, uyu munsi abantu bo ku Isi yose bazi izina ryanjye. Uru rugendo rwanyigishije ikintu kimwe. Ahahise hawe si ho hagena ahazaza hawe, amahirwe amwe ashobora guhindura ubuzima bwawe, umuntu umwe ukwizereyemo yahindura Isi yawe, ndashimira buri wese wanyizereyemo mbere y’uko Isi yose ibikora nk’uko biri uyu munsi, sinzabifata nk’ibisanzwe. Urugendo rurakomeje.”
Kagarara usigaye yitwa ‘Ashton small’ ku mbuga nkoranyambaga avuze ibi nyuma y’uko Ashton Hall aherutse kumuha imodoka n’ibihumbi 5 by’Amadolari azamufasha mu kwiteza imbere.
Mu ijoro ry’itariki 12 Nyakanga 2026, The Ben yakoze ibirori byo kwakira Ashton Hall, Kagarara na mugenzi we wo mu Buhinde mu rugo rwe baratarama barishima ibirori byarushijeho gukundisha ‘Ashton Hall’ umuco nyarwanda.
Mu rwego rwo kwakira ‘Ashton Hall’ yatemeberejwe ku ibere rya Bigogwe n’ahandi hari ibyiza nyaburanga. Ashton Hall yageze mu Rwanda tariki mu ijoro ry’itariki 9 Nyakanga 2026.
