Zuchu yatangaje ko yatandukanye na Diamond Platinumz

Zuchu yatangaje ko yatandukanye na Diamond Platinumz

Umuhanzikazi uri mu bakunzwe muri Tanzania Zuchu akaba n’umugore wa Diamond Platinumz, yatangaje ko yamaze gufata umwanzuro wo gutandukana n’uwo muhanzi.

Ni umwanzuro afashe habura igihe gito ngo hashire umwaka abo bombi basezeranye mu idini ya Islam mu birori bakoze tariki 1 Kamena 2025 nk’uko bombi babitangaje ku mbuga nkoranyambaga zabo.

Amakuru y’itandukana ryabo yatangajwe na Zuchu abinyujije mu butumwa yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa 12 Nyakanga 2026, avuga ko ari umwanzuro wamugoye ariko yawufashe.

Yanditse ati: “Njyewe n’uwahoze ari mugenzi wanjye twatandukanye, turimo turanasaba gatanya.

Ntangaje ibi n’umutima uremerewe, nyuma y’imyaka 6 turi kumwe mu rukundo nahisemo kwikunda, namuretse uwari mugenzi wanjye Naseeb Abdul hamwe n’umuryango we mbufurije amahirwe masa. Kuri njye uyu mwanya ni uwo kwita ku buzima bwiza n’akazi.”

Muri ubwo butumwa Zuchu yakomeje avuga ko amafunguro ye kwa Diamond Platinumz yashizeyo kandi ibyabaye nubwo bimubabaje nk’umuntu biri mu mugambi w’Imana ko Imana ari yo yo kwiringirwa.

Diamond Platinumz na Zuchu batangiye gukundana mu 2020 bakaba bari bamaze imyaka itandatu bakundana nubwo imyinshi bayimaze mu rukundo rurimo ibibazo by’intonganya za hato na hato.

Diamond Platnumz na Zuchu batandukanye bataramarana umwaka babanye
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48