I Rusizi baravuga imyato imihanda myiza ibahuza n’ibice birimo na Kigali  

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Nyakanga 13, 2026
  • Hashize amasaha 5
Image
Ubwikorezi bwo mu Kivu bwateye imbere

Abaturage b’Akarere ka Rusizi barizihiza isabukuru ya 32 yo Kwibohora bishimira impinduka z’iterambere zigaragara mu nzego zitandukanye, by’umwihariko mu bwikorezi bw’abantu n’ibintu kuko ari bwo bwabakuye mu bwigunge, aho batagihangayikishwa n’ingendo.

Uyu munsi byaroroshye kugera mu Karere ka Rusizi ahitwaga inyuma y’ishyamba, aho ingendo zaho zagoranaga by’umwihariko ku bazikora mu mihanda, no mu mazi. Aba baturage bavuga ko izo mpinduka mu iterambere zishingiye ku miyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida wa Repubulika Paul Kagame wayoboye urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Abakuriye muri ako Karere kitwaga Cyangugu bavuga ko bari barakubititse mbere y’uko Igihugu kibohorwa kuko hageraga bisi ziturutse i Kigali zikora urugendo rw’amasaha 12, kandi na bwo kuyigeramo bikaba ingorabahizi, yagusiga uwo munsi ubwo urugendo rukaba rurasubitswe.

Abamaraga iminsi 3 bajya kurangura i Kigali barara batashye

Abakorera ubucuruzi mu Mujyi wa Rusizi bagaragaza impinduka zigaragara aho igihe bakoreshaga bajya kurangura mu Mujyi wa Kigali cyagabanutse ku buryo bazindukirayo bakarara batashye n’ibicuruzwa byayo, nyuma y’uko hakozwe imihanda yoroshya ubuhahirane, haba uwa Rusizi-Pariki ya Nyungwe-Nyamagabe-Huye Kigali ndetse n’uwa Rusizi-Nyamasheke-Karongi-Muhanga-Kigali.

Nyirangendahimana Léoncie w’imyaka 62, wo mu Murenge wa Nkombo, ashimishwa cyane no kubona abagenzi bafite aho bategera imodoka hasobanutse kuko mbere icyitwaga Gare ya Rusizi cyabisikanagamo bisi ebyiri gusa zikora Rusizi-Kigali, n’imodoka za taxi minibus zabarirwaga ku ntoki.

Ati: “Icyo gihe kuko n’iby’ingendo tutabyitagaho kubera ko n’imiturire yacu, aho umuntu yaturanaga n’umuryango we, iby’ubucuruzi bitaratera imbere abantu batunzwe n’ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi nta n’abana bajya ku mashuri cyane, urwaye akagana ba magendu, iterambere ry’ubwikorezi bw’abantu n’ibintu ryari rya ntaryo.”

Avuga ko icyo gihe nta bantu bashoboraga gukora ingendo mu masaha y’ijoro kubera ko umuhanda rukumbi wanyurwagamo n’aberekeza i Kigali wari uca muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe. Agira ati: “Nta ngedo z’ijoro zabagaho nk’ubu, nta n’amatara yo ku mihanda twagiraga n’umuhanda rukumbi wa kaburimbo Rusizi-Kigali uciye muri Nyungwe wari ikizima. Kugira ngo umuntu ave ku Nkombo atege bisi ya saa moya z’igitondo imujyana i Kigali ari bunagende yicaye, byasabaga gucumbika aha mu mujyi. Ingorane nkatwe bo ku Nkombo twagiraga ni uko nta bantu tuziranye bawubagamo. Byasabaga kurara hanze hafi y’umuhanda.”

Avuga ko kujya i Kigali byari iby’abacuruzi bo ku rwego rwo hejuru, bajyaga kurangura bakamara iminsi irenga itatu bataragaruka kubera ko n’iyo bisi yagendaga ihagarara cyane mu nzira, abo itwaye babyigana, n’isuku ari nke bamwe bakagerayo barushijeho kumererwa nabi.

Ati: “Icyo gihe hariho imvugo ngo ‘Kigali ni amahanga’. Tukumva ni amahanga koko, kujyayo byarutaga uko ubu umuntu yajya i Burayi cyangwa mu bihugu bya Aziya kuko byari nko kubonekerwa. Byarahindutse cyane kuko ubu ushobora kuva ku Nkombo saa kumi n’imwe z’igitondo ugatega imodoka ya saa kumi n’ebyiri muri gare ya Rusizi, ukajya i Kigali ugakora ibikujyanye washaka ukagaruka. Kurara mu nzira, kugenda mubyigana bamwe bahagaze hejuru y’abicaye, kwibaza niba ujya kurangura bikaza na we ugataha, kuvuga ngo umwana arajya kwiga ateze iyihe, agera ku ishuri ryari, ugiye kwivuza kure aragenda ate, arare he, azagaruke ate? Byabaye amateka.”

Umuyobozi wungirije wa Gare ya Rusizi, Bagire Geoffrey avuga ko ubu iyi gare ibarizwamo ibigo 11 bitanga serivisi zo gutwara abagenzi mu bice binyuranye birimo Kigali, Rubavu, Bugarama n’inzira zaho ikanabamo amatagisi asanzwe, hanze ya gare hakaba moto zirenga 1 200 na zo zifasha muri ubu bwikorezi, amagare n’ubundi buryo.

Ati: “Nk’aha muri gare, hari imodoka nini zitwara abagenzi zirenga 300 zikora amasaha 24 kuri 24. Nta saha n’imwe wahagera ngo ubure imodoka ikujyana i Kigali no mu nzira zaho. Hari tagisi nto zirenga 30. Hanze hari n’izindi taxi-voitures zikora n’ubundi buryo bwinshi bw’ubwikorezi, yaba amakamyo n’amafuso atwara ibicuruzwa n’ibindi.”

Uretse aberekeza i Kigali, umuhanda ‘Kivu Belt’ uhuza Akarere ka Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Rutsiro n’aka Rubavu warushijeho koroshya ubuhahirane ku baturage b’utwo Turere dukora ku Kiyaga cya Kivu.

Ubwikorezi bwo mu mazi bwahinduwe n’ikoranabuhanga

Ubwikorezi bwo mu mazi mu Kiyaga cya Kivu ni urwego rwateye imbere cyane aho rugira uruhare rukomeye mu buhahirane bw’abaturage b’Uturere dukora ku Kiyaga cya Kivu ndetse bukanahuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ubu bwikorezi bukoreshwa n’amato y’imizigo n’ayabagenzi, aho u Rwanda ruri kubaka ibyambu bya kijyambere ku nkengero zacyo nk’icya Rusizi cyitezweho kujya cyakira abagenzi miliyoni 2 n’ibihumbi 300 ndetse n’imizigo ifite uburemere busaga toni 1,3 buri mwaka. Nanone kandi hari n’ahandi hateganyijwe muri Rubavu, i Karongi na Rutsiro. 

Ntoranyi Faustin w’imyaka 63, avuga ko mu myaka 32 ishize nta koranabuhanga ubwato bwabo bwagiraga, kuko nk’ubwato busanzwe kwari ugukoresha ingashya. Kuvana ibicuruzwa i Rusizi bijya i Rubavu mu mazi yari amasaha arenga 12 mu cyombo. Kwari ukugenda ijoro bakagaruka irindi, baryamye hejuru ya sima cyangwa ibindi bajyanye.

Agaruka ku mpinduka zigaragara nyuma y’iyo myaka, yagize ati: “Uyu munsi ukoresheje icyombo uva i Rusizi ujya i Rubavu amasaha ane uba wagezeyo. Tujyanayo cyane cyane sima, tukagarura amakoro cyangwa imicanga dukura i Nyamasheke n’i Rutsiro. Tubitwara mu byombo twikorera ubwacu, aho hari abakora ibyombo by’agaciro k’amafaranga kuva muri miliyoni 350 z’amafaranga y’u Rwanda kugera kuri miliyoni 800 Frw.”

Avuga ko ubu amato akora ubwikorezi buremereye arenga 20 mu gihe mu bihe byashize atarengaga abiri. Mbere ubwato ntibwatwaraga toni zirenga 8, ariko ubu ubu bafite ubutwara toni zirenga 500 z’ibicuruzwa, buba bwahaye akazi abarenga 300 mu gupakira no gupakurura.

Avuga ko bibashimisha kuba umuntu ashobora kujya gutega ubwato ku kiyaga cya Kivu agiye mu bindi bice by’Iburengerazuba kuko byabongereye amahirwe yo gukora ingendo zoroshya ubuhahirane, kurushaho kunoza ubukerarugendo.

Indege zibageza i Kigali mu minota 40

Abaturage bo mu Karere ka Rusizi, bahamya ko kuri ubu amahirwe yo gukora ingendo zo mu kirere zihuse, zihendutse kandi zikorera ku gihe, aho indege za sosiyete nyarwanda ya ‚RwandAir‘ zitanga umusanzu mu kwihutisha serivisi.

Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga na cyo cyarushijeho kwagurwa no kuvugururwa mu korohereza ingendo zihakorerwa harimo izihuza u Rwanda n’ibihugu byo mu Karere nka Tanzania, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).  

Abatega indege mu Karere ka Rusizi, bavuga ko iri terambere ryanajyanye n’iryo mu kirere, aho ubu bitakiri inzozi kugenda mu ndenge kuko Rwandair yagikemuye, iminota iri hagati ya 35 na 45 gusa uba uvuye i Kamembe ugeze i Kigali, waba ugiye kurangura mu mahanga ugahita ukomereza aho ugiye nta kuzarira.

Ugirashebuje Rémy ukunda gukoresha indege ya ‘RwandAir’ mu bucuruzi, avuga ko mbere yo kubohora u Rwanda batakoreshaga indege nk’abaturage basanzwe kugeza ubwo Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ibahamirije ko byoroshye kugenda muri iyo gahunda.

Ati: “Mbere twafataga iminsi itatu cyangwa ine mu nzira twagiye kurangura i Kigali, bimwe bikanagera ino byangiritse kubera gutinda mu nzira n’imihanda mibi. Ubu iyo minsi itatu turayikoresha tujya mu Bushinwa, Dubai n’ahandi mu Burayi na Aziya tukagaruka.”

Akomeza agira ati: “Kugenda mu ndege Kamembe-Kigali twabishishikarijwe n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yadusuye hano i Rusizi, tuza gusanga birimo inyungu nyinshi kuko n’amafaranga atarenga amadolari 100 kugenda no kugaruka, bikadufasha cyane kuko byanatumye tumenya neza kubyaza igihe amafaranga.”

Umuyobozi w’Urugaga rw’abikorera mu Karere ka Rusizi, Niyonkuru Rodrigue, ashima cyane Perezida wa Repubulika Paul Kagame wabafunguriye aya mahirwe bihariye mu gihugu cyose.

Ati: “Turayabyaza umusaruro cyane kuko uyu munsi umuntu arafata indege akajya kurangura hirya no hino ku Isi, akagaruka agacuruza adakererewe kubera koroha kw’ingendo z’indege, ku mafaranga adakanganye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel agaragaza ko bishimira kuba ubwikorezi bwararushijeho gutera imbere mu myaka 32, Akarere ka Rusizi kakaba karahindutse nyabagendwa katakibarwa nk’ak’inyuma y’ishyamba.  

Ati: “Ubwikorezi bwa hano murabona ko buteye imbere cyane. Uretse ubu bwo ku butaka mu mazi no mu Kirere. Tunafite amahirwe y’icyambu cya Rusizi cyenda kuzura kigeze kuri 99%. Na cyo kizaba gifite umupaka wemewe usohora ibicuruzwa, abantu binjira banasohoka mu gihugu bawukoresheje. Ni amahirwe akomeye ku bucuruzi bwambukiranya imipaka yiyongera kuri ayo yandi yose.”

Asaba abaturage b’i Rusizi kubyaza umusaruro aya mahirwe bihariye bakarushaho kureba kure bagakora ibirenze, cyane ko ubu banafite umutekano usesuye utuma byose bishoboka.

Nyirangendahimana Léoncie yishimira ko umuntu atakiva ku Nkombo ajya gutegera Rusizi ngo arare nzira
Urubyiruko rurenga 300 rubona akazi buri munsi mu bwikorezi ku cyambu cya Rusizi’
Umuyobozi wungirije wa Gare ya Rusizi, Bagire Geoffrey avuga ko muri iyo gare habarirwa imodoka zirenga 300 zitwara abagenzi
  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Nyakanga 13, 2026
  • Hashize amasaha 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE