Trump na Emir wa Qatar baganiriye ku guhuza Amerika na Iran

Trump na Emir wa Qatar baganiriye ku guhuza Amerika na Iran

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yagiranye ibiganiro kuri telefone na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Ugushyingo 2026, bigamije kurebera hamwe ingamba zo kugabanya umwuka mubi mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati no gushaka umuti urambye w’intambara ya Amerika na Iran.

Itangazo ry’Ibiro by’Umwami wa Qatar rivuga ko aba bayobozi baganiriye ku bikorwa by’ubuhuza Qatar irimo gukora kugira ngo impande zifitanye amakimbirane zigere ku masezerano rusange azafasha guhagarika ikibazo cy’umutekano gikomeje guhungabanya Akarere.

Mu byo Emir wa Qatar yashimangiye harimo akamaro ko kwirinda ibikorwa bishobora kurushaho gutiza umurindi umwuka mubi, kubungabunga ubwisanzure bw’ubwikorezi bwo mu Nyanja ya Hormuz no kurinda umutekano w’itangwa ry’ingufu ku masoko mpuzamahanga.

Ibiganiro byabo bibaye mu gihe Amerika igitekereza ku cyerekezo izafata ku ntambara na Iran, aho Perezida Trump aherutse kuvuga ko ashobora guhitamo gukomeza ibiganiro bigamije amasezerano cyangwa gusubukura ibikorwa bya gisirikare.

Ku wa Kane, Trump yabwiye abanyamakuru ko agiye gufata icyemezo ku ntambwe zikurikiraho, avuga ko atifuza kurushaho gusenya Iran ariko ko atakuyeho ko hashobora kubaho ibindi bikorwa bya gisirikare. Icyakora, kugeza kuri uyu wa Gatanu, nta cyemezo cyo gusubukura ibikorwa bikomeye bya gisirikare cyari cyatangajwe.

Qatar ikomeje kugira uruhare mu buhuza

Qatar imaze igihe igira uruhare mu kugerageza guhuza Washington na Tehran, mu gihe impande zombi zikomeje kutumvikana ku ngingo zitandukanye zirimo ibihano by’ubukungu, gahunda ya Iran yo gukora ibitwaro bya kirimbuzi n’umutekano wo mu Nyanja ya Hormuz.

Ku wa Kabiri, tariki ya 3 Ugushyingo 2026, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, Majed Al-Ansari, yatangaje ko Amerika na Iran bikomeje gusuzuma ibyifuzo by’amasezerano byatanzwe mu rwego rwo kugabanya itandukaniro riri hagati yabyo.

Yavuze ko Qatar ikorana n’ibihugu byo mu Karere ndetse n’Umuryango Mpuzamahanga mu gushaka igisubizo cy’ikibazo, agaragaza ko hari ubufatanye bukomeye hagati y’abayobozi bo mu karere mu gukumira ko amakimbirane arushaho gukara.

Iran isaba ko ibihano byavanwaho

Mu gihe ibiganiro by’ubuhuza bikomeje, Iran na yo yashyizeho ibisabwa mbere yo kugirana ibiganiro birambuye na Amerika.

Umuyobozi Mukuru mu nzego z’umutekano za Iran, Mohsen Rezaei, yatangaje ko Igihugu cye gifite ibisabwa birindwi Amerika igomba kubahiriza, birimo gukuraho ibihano by’ubukungu, kurekura umutungo wa Iran wafunzwe no kwishyura indishyi z’ibyangijwe n’intambara.

Iran kandi isaba ko ikibazo cy’umutekano wo mu Nyanja ya Hormuz gikemurwa, mu gihe Amerika ishimangira ko ibiganiro bigomba no kubamo ikibazo cya gahunda yo gukora intwaro za kirimbuzi ya Iran.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi na we yagiranye ibiganiro kuri telefone na bagenzi be bo muri Qatar, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Arabie Saoudite, Turikiya na Pakistan, mu rwego rwo kuganira ku bibazo by’umutekano w’Akarere.

Ibiganiro bya Trump na Emir wa Qatar byerekana ko imbaraga za dipolomasi zikomeje, bokaba binabaye mu gihe ishyaka ry’Abademokarate rikomeje gutsinda iry’Abarepubulike rya Trump mu matora y’abagize Inteko ishinga Amategeko.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Cheikh Djibril Ouattara yongerewe amasezerano muri APR FC 5 Ugushyingo 2026 Saa 18:35
  2. USA: Abademokarate biyemeje kugenzura Trump uhugiye mu kurata inzu y’imyidagaduro 5 Ugushyingo 2026 Saa 17:24
  3. Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Arakwiye yatorewe kuyobora MOP 38 5 Ugushyingo 2026 Saa 17:13
  4. Impuruza kuri ‘Lead’ ikoreshwa amarangi, iteza ibibazo ubwonko no gukuramo inda kw’abagore 5 Ugushyingo 2026 Saa 16:52
  5. Amavubi yatangiye umwiherero wo gutegura imikino na Mali (Amafoto) 5 Ugushyingo 2026 Saa 16:36