Abana bashyirirwaho igiciro cyo kwinjira muri Trace Awards

Abana bashyirirwaho igiciro cyo kwinjira muri Trace Awards

Mu mazina y’abahanzi hafi 60 bazaririmba mu birori byo gutanga ‘Trace Awards’ bitegerejwe mu Mujyi wa Kigali tariki 21 Ukwakira 2023, hiyongereyeho D’Banj n’umunyamideli Maria Borges bazayobora ibirori bya Trace Awards.

Abategura Trace Festival batangaje ko abana bari munsi y’imyaka 18 bazinjirira 2500 Frw buri munsi, mu gihe abakuru bazajya binjirira 5000 Frw.

Ni ibirori bizajya bitangira saa kumi z’umugoroba kugeza Saa Mbiri guhera tariki 20-22 Ukwakira 2023.

D’Banj afite izina rikomeye mu muziki wa Afurika ni cyo kimwe n’umunyamideli Maria Borges uri mu bakomeye mu gihugu cya Angola.

Hazatangwa ibihembo birimo guhatanamo abahanzi bo muri Afurika, Amerika y’Amajyepfo, Ibirwa bya Caraïbes, u Burayi n’ibindi bikora ku Nyanja y’Abahinde.

Muri Trace Festival hazarimbamo abahanzi bafite izina muri Afurika

Aba bahanzi barimo abo muri Algérie, Angola, Brésil, Cameroun, Cap-Vert, Comores, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Bufaransa, Guyane Française, Gabon, Ghana, Guadeloupe, Haiti, Côte d’Ivoire, Jamaica, Kenya, Madagascar, Martinique, Mayotte, Ile Maurice, Maroc, Mozambique, Nigeria, Reunion, Rwanda, Sénégal, Afurika y’Epfo, Eswatini, Tanzania, Tunisia, Ubwami bw’u Bwongereza na Uganda.

Abahanzi bakomeye muri Afurika barimo Abanya-Nigeria Yemi Alade, Fireboy DML, Olamide, BNXN na Chriss Eazy wo mu Rwanda, bari mu bahanzi bazaririmba mu birori bya Trace Awards and Festival bitegerejwe mu Rwanda.

Uretse aba bahanzi kuri uru rutonde harimo Abanya-Uganda nka Azawi, Levixone na Ghetto Kids bamamaye mu kubyina. Hari kandi Umunya-Cape Vert, Danni Gato, Segael wo muri Reunion, Donovan BTS wa île Maurice na Emma’a wo muri Gabon.

KAYITARE JEAN PAUL

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25