The Ben agiye kongera gukorana indirimbo na Diamond Platnumz

The Ben agiye kongera gukorana indirimbo na Diamond Platnumz

Umuhanzi ukunzwe mu Rwanda no mu ruhando mpuzamahanga Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, yatangaje ko agiye kongera gukorana indirimbo n’umuhanzi Diamond Platnumz umaze kubaka izina rikomeye muri Tanzania no ku ruhando mpuzamahanga.

Yabitangarije mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye tariki 8 Gicurasi 2024, ubwo yari abajijwe ku mishinga afite n’icyo ahishiye abakunzi be.

Yagize ati: “Uyu mwaka hari ibintu byinshi bigomba kujya ahagaragara, harimo n’indirimbo nzakorana na Diamond Platnumz, turi mu biganiro byo gukorana kandi byararangiye hasigaye gukora.”

The Ben yahakanye ko kuba indirimbo yakoranye na Diamond Platnumz mbere itaragiye kuri Youtube ye byaba byaramuhombeje.

Yagize ati: “Nibaza ko iyo tugiye kuzakorana izajya ku mbuga nkoranyambaga zanjye, mu gusubiza ababyibazaho nta gihombo byanteye, sindibujye mu bisobanuro byinshi ngo mbisonure, ariko ku giti cyanjye nta cyo.”

Si ubwa mbere umuhanzi The Ben agiye gukorana indirimbo na Diamond Platnumz kuko bafitanye indirimbo yitwa “Why” bashyize ahagaragara mu mwaka wa 2022.

Uretse indirimbo The Ben ateganya gukorana na Diamond Platnumz, muri uyu mwaka aranateganya gushyira ahagaragara umuzingo uriho indirimbo nyinshi zitandukanye, zirimo izo yakoranye n’abahanzi barimo Auncle Austin, Tough Gang, Jay Polly (akiriho) hamwe n’izo ari wenyine.

The Ben yasobanuye ko yasabye imbabazi Bull Dog kubw’indirimbo bakoranye ariko ntisohoke kubera iyitwa Why yakoranye na Diamond, avuga ko gusohoka kw’indirimbo kuri ubu bigenwa n’itsinda rimufasha kuzimenyekanisha, ari na yo mpamvu indirimbo yabo yabaye ihagaritswe, ariko akamwizeza ko igihe nikigera indirimbo izasohoka.

Kimwe mu byo abakunzi ba The Ben ndetse n’Abanyarwanda muri rusange bakwiye kumwitegaho mu minsi ya vuba, ni indirimbo ateganya gushyira ahagaragara bitarenze uku kwezi kwa Gicurasi, nk’uko uyu muhanzi ubwe yari yarabibasezeranyije.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35