Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere

Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere

Umuhanzikazi wo muri Nigeria, Temilade Openiyi uzwi nka Tems, yatangaje ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere byo ku mutima no kubabarira.

Mu biganiro bitandukanye, Tems yagiye agaruka ku bihe bikomeye yanyuzemo ubwo yari afite imyaka iri hagati y’ine n’itanu(4- 5), aho yagaragaje ko ababyeyi be batandukanye, agasubirana na nyina na musaza we muri Nigeria afite hafi imyaka itanu, nyuma yo kuva mu Bwongereza akiri uruhinja.

Mu kiganiro yagiranye na The Guardian mu 2021, yavuze ko ubwo yari akiri muto yumvaga ari wenyine, akabura inshuti, ndetse agatangira kwandika indirimbo n’imivugo afite hafi imyaka 11, abikoresha mu kugaragaza ibyiyumviro bye no guhangana n’ububabare.

Mu kiganiro yagiranye na EE72 Magazine, uyu muhanzikazi watsindiye ibihembo bya Grammy yavuze ko kuri we umuziki utawukora kuko awukunze, ahubwo ko awufata nk’uburyo bwo guhangana n’ibimubabaza no kongera kumva ameze neza. Akomeza avuga ko iyo arangije kwandika indirimbo, yumva amarangamutima yari afite atakimuremereye, bityo bikamworohera kwemera ibyabaye, kubabarira no gukomeza ubuzima.

Yagize ati: “Kwandika indirimbo bimfasha gushira agahinda no gukira. Iyo ndangije kwandika, ibyo niyumvagamo bibi byose biba byarangiye. Nshobora kureka burundu ibyambayeho, nkababarira kandi ngakomeza ubuzima.”

Uyu muhanzikazi anavuga ko adaharanira kwereka abandi uwo ari we cyangwa ngo agire ibyo yemeza abantu ku buhanzi bwe. Ahubwo, ko azi ibimubereye n’ibitamubereye.

Ati: “Ntabwo ngerageza kwereka abantu uwo ndi we. Nzi ibindeba n’ibitandeba. Ngerageza kwakira byose no gukoresha neza buri mwanya.”

Tems ashimangira ko kuri we kwiyandikira indirimbo ari byo akunda kurusha kugura izanditse kuko kwandika indirimbo no gushyira amarangamutima mu muziki we bimufasha kuva mu bihe bimukomereye no gukomeza ubuzima.

Tems yahishuye ko kwandika indirimbo bimukiza ibikomere
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  3. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  4. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  5. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39