Snoop Dogg yagowe no kwakira urupfu rwa murumuna we

Snoop Dogg yagowe no kwakira urupfu rwa murumuna we

Calvin Broadus Jr. wamenyekanye cyane mu muziki nka Snopp Dogg, yatewe agahinda gakomeye no gupfusha murumuna we umukurikira witwa Bing Worthington wazize urupfu rutunguranye.

Bing Worthington wapfuye afite imyaka 44 y’amavuko ni we wagwaga mu ntege uyu muhanzi w’icyamamare mpuzamahanga wamenyekanye  cyane mu njyana ya Hip Hop.

Bing Worthington utakibarizwa mu mwuka w’abazima yapfye mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 15 Gashyantare, azize urupfu rutunguranye.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga Snoop Dogg yagaragaje ko atewe agahinda gakomeye no kubura murumuna we umukurikira, amagambo yaherekezwaga n’amafoto ndetse n’amashusho bya nyakwigendera.

Amwe mu magambo yagaragaraga ku mbuga nkoranyambaga ze, harimo aho yavuze ati: “Nibura wasubiranye n’umubyeyi wacu (mama wacu)”.

Mu kiganiro yagiranye na People Magazine, Snoop Dogg yavuze ko yagowe cyane no kwakira urupfu rwa murumuna we.

Yagize ati: ”Nkihamagarwa bambwira ko murumuna wanjye yapfuye, byarangoye kubyakira, namaze akanya meze nk’utazi aho ndi nataye ubwenge, kugeza n’ubu ndumva bimeze nk’inzozi mbi ndimo kurota, gusa ni ko kuri, umuryango wacu urababaye kandi twese navuga ko twatunguwe kuko nta nubwo yari arwaye”.

Uretse kuba Bing Worthington yari murumuna wa Snoop Dogg, ngo yari n’umufasha we mwiza cyane mu bijyanye n’umuziki, kimwe mu byatumye arushaho kunanirwa kwakira urupfu rwe.

Yagize ati: ”Bing ntabwo azwi mu myidagaduro, ariko navuga ko kuba njyeze aho ndi ubu yabigizemo uruhare, kuko yaranshyigikiye ngitangira umuziki, ararana amajoro nanjye muri sitidiyo.”

Yongeraho ati: “Kera ntarabona ubushobozi bwo kwishyura wasangaga ampa ku mafaranga cyangwa akamfasha kuyashaka, yari igisobanuro cy’umuvandimwe mwiza.”

Mu myaka itatu ishize, n’ubundi Snoop Dogg w’imyaka 52 yari yatewe agahinda gakomeye no gupfusha nyina umubyara witwa Beverly Tate witabye Imana ku myaka 77 y’amavuko, mu mpera za 2021.

Snoop Dogg ni umuraperi ukunzwe cyane n’abatari bake kubera ubuhanga n’ubunararibonye afite mu gukora umuziki, akaba anazwiho gukunda no gukoresha ibiyobyabwenge nk’urumogi, kuko atajya abihisha ahubwo avuga ko atewe ishema no kubikoresha.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25