Se w’umunyarwenya Patrick Salvado yitabye Imana

Se w’umunyarwenya Patrick Salvado yitabye Imana

Se w’umunyarwenya umaze kubaka izina rikomeye mu gihugu cya Uganda Patrick Salvado yaraye yitabye Imana.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram ku mugoroba wo ku  Cyumweru tariki 24 Werurwe 2024, ahagana saa  tatu z’ijoro ni bwo Salvado yanditse ubutumwa bw’akababaro agira ati ” Papa wanjye yavuye mu mubiri, Imana imuhe iruhuko ridashira.”

Salvado apfushije se mu gihe nta cyumweru cyari gishize avuye mu Rwanda, ubwo yari aje kwifatanya n’abandi banyarwenya mu gitaramo cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka ibiri Gen z Comedy imaze ishinzwe, cyari cyateguwe na Ndaruhutse Fally Merci, cyabaye ku wa Kane w’icyumweru gishize.

Muri icyo gitaramo ari hamwe na mugenzi we wo muri Uganda Okello, bagaragaje ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu byiza kandi bizi kwakira abantu neza, banagaragaza byinshi banyuzwe nabyo mu Rwanda, ubwo babigereranyaga n’iwabo.

Patrick Salvado ubwo yarikumwe na se

Akimara gushyira ubutumwa bw’akababaro ku rubuga rwe rwa Instagram, yahise yihanganishwa n’ibyamamare bitandukanye byo mu Rwanda ndetse n’iwabo muri Uganda.

Bamwe mu bamwihanganishije barimo Uncle Austin umunyamakuru akaba n’umuhanzi wagize ati ” Wihangane ku bwo kubura umubyeyi muvandimwe wanjye.”

Juliana Kanyomozi umenyerewe cyane mu muziki wa Uganda we yagize ati “Oya we ntibishoboka, bimvuye ku mutima ndakwihanganishije muvandimwe.”

Nubwo Salvado yashyize ubutumwa bw’urupfu rwa se ku rubuga rwe rwa Instagram, ariko ntiyigeze atangaza impamvu yarwo.

Patrick Salvado apfushije se mu gihe yiteguraga kuzataramira Abagande mu gitaramo cya Pasika cyitwa African All Stars Edition, giteganyijwe kuba ku Cyumweru tariki 31 Werurwe 2024, cyateguwe na Coorporate World entertainment.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25