Sam Overmix wamenyekanye mu ndirimbo ‘Kiradodora’ yitabye Imana

Sam Overmix wamenyekanye mu ndirimbo ‘Kiradodora’ yitabye Imana

Umuhanzi Sam Overmix ukomoka mu gihugu cy’u Burundi wamenyekanye mu ndirimbo ‘Kiradodora’ yakuzwe cyane mu myaka ishize yaba mu Rwanda n’i Burundi, yitabye Imana azize uburwayi nk’uko umuryango we wabyemeje.

Inkuru y’urupfu rw’uyu muhanzi wakanyujijeho mu mukizi wo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, yamenyekanye kuri iki cyumweru 19 Ugushyingo 2023, bivugwa ko yitabye Imana kuwa Gatandatutariki 18 Ugushyingo 2023.

Ni amakuru yemejwe n’umubyeyi we wavuze ko umuhungu we yitabye Imana azize uburwayi.

Bamwe mu nshuti z’uyu muhanzi batanze amakuru ku rupfu rwe bahishuye ko yari amaze amezi abiri arwaye.

Uyu muhanzi w’Umurundi, yari asanzwe aririmba mu tubari ibyo benshi bita ‘Karaoke’ yitabye Imana afite abana batandatu icyakora nta mugore bari bakibana.

Inkuru y’urupfu rw’uyu muhanzi yaje ikurikira indi yundi muhanzikazi witwa Miss Erica nawe witabye Imana ku wa Gatandatu tariki18 Ugushyingo 2023.

SHEMA IVAN

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25