Umunyarwanda Dr Nsengimana mu bantu 100 Isi ihanze amaso

Umunyarwanda Dr Nsengimana mu bantu 100 Isi ihanze amaso

Umunyarwanda Dr Nsengimana Olivier, washinze akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango nyarwanda wita ku  kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima n’indiri yarwo kamere (RWCA) yashyizwe ku rutonde rwa TIME100 Next 2026, rw’abantu 100 bakizamuka bagira uruhare mu guteza imbere ejo hazaza h’Isi

TIME100 Next ni urutonde ngarukamwaka rw’ikinyamakuru TIME cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rushyirwaho abantu 100 bagaragara nk’abafite uruhare mu iterambere mu nzego zitandukanye ruzakomeza kugaragara mu bihe biri imbere.

Dr Olivier Nsengimana yashyizwe kuri urwo rutonde  kubera uruhare rwe mu kurengera no kubungabunga imisambi y’u Rwanda mu bice bitandukanye ikunze kubamo.

Dr Nsengimana yashinze RWCA mu 2015, icyo gihe u Rwanda rwari rusigaranye imisambi itarenga 300 mu gasozi.

Kuva icyo gihe, ibikorwa byo kurengera izi nyoni, guhigwa n’abaturage ndetse no kubungabunga ahantu ziba byagize uruhare mu kongera umubare wazo.

Kugeza ubu, u Rwanda rubarurwamo imisambi 1 438 ziri mu gasozi nkuko bigaragazwa n’ubushakashatsi uwo muryango washyize ahagaragara muri uyu mwaka wa 2026.

RWCA yatangaje ko ishimishijwe no kubona Dr Olivier Nsengimana ashyirwa kuri uru rutonde mpuzamahanga, ivuga ko ari ishimwe ku bikorwa bye byo kurengera imisambi aho iba mu Rwanda.

Abandi Banyafurika bari kuri TIME100 Next 2026

Uretse Dr Olivier Nsengimana w’u Rwanda, hari n’abandi Banyafurika bagaragaye ku rutonde rwa TIME100 Next 2026, urubuga rwa TIME rushyiraho abantu 100 babonwa nk’abafite uruhare mu guhindura ejo hazaza.

Muri bo harimo Wawira Njiru wo muri Kenya, ukora mu bikorwa bigamije kurwanya inzara no guteza imbere imirire; Tosin Eniolorunda wo muri Nigeria, umuyobozi w’ikigo cy’ikoranabuhanga mu by’imari Moniepoint; na Martha Wangari Wanjira wo muri Kenya, ukora mu bijyanye na politiki rusange.

Hari kandi Siviwe Gwarube wo muri Afurika y’Epfo, uri mu bayobozi b’igihugu bakora mu rwego rw’uburezi, ndetse na Shamma Al Mazrui wo muri Leta Zunze Ubumwe za Arab Emirates, uzwi mu bikorwa bijyanye na politiki n’imibereho rusange.

Dr Olivier Nsengimana we yashyizwe kuri uru rutonde kubera ibikorwa bye byo kubungabunga ibidukikije, by’umwihariko kurengera imisambi n’aho iba mu Rwanda.

TIME100 Next ihuriza hamwe abantu bakizamuka mu nzego zitandukanye, bagaragaza ibikorwa n’ibitekerezo  by’indashyigikirwa bifatwa nk’ibishobora kugira uruhare mu iterambere n’ishusho y’ahazaza h’iterambere ry’Isi.

Dr Nsengimana Olivier yashyizwe ku rutonde rw’abantu 100 Isi ihanze amaso kubera uruhare rwe mu kubungabunga imisambi
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi U23 yerekeje muri Sudani y’Epfo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 3 Ukwakira 2026 Saa 11:37
  2. Abanyamwuga muri Sinema Nyarwanda berekeje muri Amerika kwihugura 3 Ukwakira 2026 Saa 10:54
  3. RBA na Televiziyo ya Mozambique byiyemeje imikoranire mu iterambere 3 Ukwakira 2026 Saa 09:51
  4. Amavubi yageze i Kigali yakirwa mu cyubahiro (Amafoto na Video) 2 Ukwakira 2026 Saa 21:34
  5. Ray J. yajyanwe kwa muganga igitaraganya 2 Ukwakira 2026 Saa 15:03