Umunyarwanda Dr Nsengimana Olivier, washinze akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango nyarwanda wita ku kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima n’indiri yarwo kamere (RWCA) yashyizwe ku rutonde rwa TIME100 Next 2026, rw’abantu 100 bakizamuka bagira uruhare mu guteza imbere ejo hazaza h’Isi
TIME100 Next ni urutonde ngarukamwaka rw’ikinyamakuru TIME cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rushyirwaho abantu 100 bagaragara nk’abafite uruhare mu iterambere mu nzego zitandukanye ruzakomeza kugaragara mu bihe biri imbere.
Dr Olivier Nsengimana yashyizwe kuri urwo rutonde kubera uruhare rwe mu kurengera no kubungabunga imisambi y’u Rwanda mu bice bitandukanye ikunze kubamo.
Dr Nsengimana yashinze RWCA mu 2015, icyo gihe u Rwanda rwari rusigaranye imisambi itarenga 300 mu gasozi.
Kuva icyo gihe, ibikorwa byo kurengera izi nyoni, guhigwa n’abaturage ndetse no kubungabunga ahantu ziba byagize uruhare mu kongera umubare wazo.
Kugeza ubu, u Rwanda rubarurwamo imisambi 1 438 ziri mu gasozi nkuko bigaragazwa n’ubushakashatsi uwo muryango washyize ahagaragara muri uyu mwaka wa 2026.
RWCA yatangaje ko ishimishijwe no kubona Dr Olivier Nsengimana ashyirwa kuri uru rutonde mpuzamahanga, ivuga ko ari ishimwe ku bikorwa bye byo kurengera imisambi aho iba mu Rwanda.
Abandi Banyafurika bari kuri TIME100 Next 2026
Uretse Dr Olivier Nsengimana w’u Rwanda, hari n’abandi Banyafurika bagaragaye ku rutonde rwa TIME100 Next 2026, urubuga rwa TIME rushyiraho abantu 100 babonwa nk’abafite uruhare mu guhindura ejo hazaza.
Muri bo harimo Wawira Njiru wo muri Kenya, ukora mu bikorwa bigamije kurwanya inzara no guteza imbere imirire; Tosin Eniolorunda wo muri Nigeria, umuyobozi w’ikigo cy’ikoranabuhanga mu by’imari Moniepoint; na Martha Wangari Wanjira wo muri Kenya, ukora mu bijyanye na politiki rusange.
Hari kandi Siviwe Gwarube wo muri Afurika y’Epfo, uri mu bayobozi b’igihugu bakora mu rwego rw’uburezi, ndetse na Shamma Al Mazrui wo muri Leta Zunze Ubumwe za Arab Emirates, uzwi mu bikorwa bijyanye na politiki n’imibereho rusange.
Dr Olivier Nsengimana we yashyizwe kuri uru rutonde kubera ibikorwa bye byo kubungabunga ibidukikije, by’umwihariko kurengera imisambi n’aho iba mu Rwanda.
TIME100 Next ihuriza hamwe abantu bakizamuka mu nzego zitandukanye, bagaragaza ibikorwa n’ibitekerezo by’indashyigikirwa bifatwa nk’ibishobora kugira uruhare mu iterambere n’ishusho y’ahazaza h’iterambere ry’Isi.






Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE