Abanyamwuga muri Sinema Nyarwanda berekeje muri Amerika kwihugura

Abanyamwuga muri Sinema Nyarwanda berekeje muri Amerika kwihugura

Abanyamwuga bane mu bijyanye na sinema n’ubuhanzi mu Rwanda berekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bagiye kumara ukwezi mu mahugurwa agamije kongera ubumenyi mu gukina ikinamico no gushimangira ubufatanye mu buhanzi hagati y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Bahagurutse  ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe mu ijoro ryo ku wa 2 Ukwakira 2026. Aba banyamwuga bavuze ko biteguye kunguka ubumenyi ndetse bakazabusangiza n’ibindi byamama re n’ibyo bakora.

Abo bakinnyi ba filimi bane barimo Mugisha Emmanuel uzwi nka Clapton Kibonge, umuhanzi akaba n’umunyeshuri w’ishuri rya Mashariki Arts Academy; Simon Iyarwema, umunyamwuga mu buhanzi, filime, ibikorwa by’umuco, gutoranya abakinnyi no gutegura ibirori; Nahimana Clémence uzwi nka Feruje na Shenge, hamwe na Shyaka A.P. Adolphe, umucuranzi wa gitari.

Aganira n’itangazamakuru, Clapton Kibonge, uri mu bagize iryo tsinda, yavuze ko urwo rugendo ari amahirwe yo kongera ubumenyi afite no kubusangiza abandi.

Yagize ati: “Nizeye neza ko ubumenyi nzahakura, nanjye ngomba gushaka uburyo ngomba kubusangiza abandi batagize amahirwe yo kujya kubyiga. Ikindi, buriya impano ni nziza cyane, ariko iba isaba n’ubumenyi.”

Feruje na we yavuze ko nubwo bagiye kwiga ibintu biri mu byo basanzwe bakora, biteguye no kwerekana ubunararibonye n’ibikorwa byabo, ndetse bizeye ko ubufatanye butazagarukira ku mahugurwa gusa.

Ati: “Twiteguye kwiga n’ubwo ari uruganda rw’umuco dusanzwemo, ariko kandi twiteguye no kuzerekana ibyo dukora. Ni ubufatanye bugeza ku musaruro ukomeye kuko tugiye kwiga, dukorereyo, na bo bazaza, bagaragaze ibyo bakora, babikorere hano mu Rwanda.”

Urwo rugendo rwateguwe na Mashariki Arts Academy ifatanyije na Hattiloo Theatre, hagamijwe gushyiraho umubano uzakomeza na nyuma y’aya mahugurwa, ku buryo ibikorwa by’ikinamico byakomeza guhuza abahanzi bo mu Rwanda n’abo muri Amerika.

Muri aya mahugurwa baziga uburyo butandukanye bwo gutegura no gukora ibihangano, hagamijwe ko ubumenyi bazunguka bazabusangiza abandi bakora mu rwego rw’ikinamico mu Rwanda.

Abateguye uru rugendo bavuga ko ubu bufatanye ari kimwe mu bikorwa bigamije guhuza abahanzi b’Abanyarwanda n’ibigo mpuzamahanga, kubongerera ubushobozi no guteza imbere ihanahana ry’ubumenyi mu buhanzi.

Abanyamwuka bane muri Sinema Nyarwanda bagiye kwihugura muri Amerika
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Umunyarwanda Dr Nsengimana mu bantu 100 Isi ihanze amaso 3 Ukwakira 2026 Saa 11:50
  2. Amavubi U23 yerekeje muri Sudani y’Epfo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 3 Ukwakira 2026 Saa 11:37
  3. RBA na Televiziyo ya Mozambique byiyemeje imikoranire mu iterambere 3 Ukwakira 2026 Saa 09:51
  4. Amavubi yageze i Kigali yakirwa mu cyubahiro (Amafoto na Video) 2 Ukwakira 2026 Saa 21:34
  5. Ray J. yajyanwe kwa muganga igitaraganya 2 Ukwakira 2026 Saa 15:03