Rusizi: Abasore 9 bakekwaho kwiba bitwaje inzembe bafatanywe n’urumogi 

Rusizi: Abasore 9 bakekwaho kwiba bitwaje inzembe bafatanywe n’urumogi 

Nyuma y’iminsi myinshi abaturage b’Akagari ka Cyangugumu Mujyi wa Rusizi bataka kwamburwa amatelefoni nijoro no gutoborerwa inzu, bagasanga ibirimo byose byibwe, hafashwe abantu icyenda barimo abasore 8 bibaga n’umuzamu w’aho bajyanaga ibyo bibye.

 Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Iyakaremye Jean Pierre, yemeje ibyo fatwa ry’abo basore n’umuzamu ahamya ko ari umusaruro w’ubufatanye bw’ubuyobozi bw’Umurenge wa Kamembe, Inzego z’umutekano, irondo n’abaturage. 

Uyu muzamu w’imyaka 38 wafatanywe na bo, ashinjwa ubufatanyacyaha kuko yabarekaga bakabyinjiza ibyo bibye mu nzu irimomo kubakwa yarindaga. 

Abo basore bafashwe bose bari mu kigero cy’imyaka 16 na 24, bakaba bafatanwe inzbe mu bibiriti, uwo bashikuje telefoni cyangwa  ikindi bamwambura akabagora bakamukebesha izo nzembe. 

Gitifu Iyakaremye Jean Pierre avuga ko abakekwaho ubujura bafatanywe n’urumogi, akongeraho ko umunani mu icyenda bafashwe bose binjiye i Rusizi baturutse mu Mirenge y’Akarere ka Nyamasheke. Umwe gusa ni we ubarizwa muri uyu Murenge wa Kamembe ari na ho ubujura bukorerwa. 

Gitifu Iyakaremye ati: “Ni ikibazo gikomeye cyane kuko nk’iyo nzu twasanzemo abasore 6 bararagamo, kumanywa bakirirwa bacunga aho baza gutobora inzu cyangwa ibikoni by’abaturage bagakuramo ibirimo, cyangwa bakirirwa baryamye babifashijwemo n’uriya muzamu.“

Yavuze ko abaturage bakomeje gutaka bavuga ko ababiba bayoberwa aho barengeye kuko batabona bajya kure, ari na bwo hatangiye iperereza ryaje gutahura ko bifashishaga iyo nzun’uwo muzamu, icyakora basanga bimwe mu byo bibye barabigurishije.

Gitifu Iyakaremye avuga ko inzego zose zahagurukiye guhangana n’ikibazo cy’ubujura, urugomo n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko muri uyu mujyi. 

Ashimira ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwabahaye imodoka yifashishwa muri iki gikorwa ngo kigende neza, kuko mbere itaraboneka byagoranaga kubahiga.

Avuga ko kuba muri aba bajura abenshi baturuka mu Karere ka Nyamasheke, biterwa n’uko bazanwa no gushaka akazi mu mujyi, aho gukoresha imbaraga zabo  bikarangira badukiriye ubujura bibwira ko babonye uburyo bwo kubona amafaranga butabasabye kuvunika. 

Gusa ngo hari n’abasore b’i Kamembe babona kwiba mu mujyi bitazakunda bakajya kwiba i Nyamasheke.

Asaba ba Mutwarasibo n’abandi bayobozi b’Inzego z’ibanze, kumenya abarara mu baturage n’ikibagenza, uwo baketse amababa bakamutungira agatoki.

Anasaba abasore gukoresha imbaraga zabo mu byubaka aho kuzijyana mu bishyira ubuzima bwabo mu kaga. 

Abafashwe bajyanywe kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaja (RIB) ya Kamembe, bakomereza mu kigo ngororamuco (Transit Center). 

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
ishimwe Giselle

natwe mu murenge wa Rwimbogo mukagari ka karenge rwose baraturembeje natwe mwadutabara

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  2. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14
  3. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  4. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  5. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15