Rubavu: Urubyiruko rwasabwe kwima amatwi abagoreka amateka

Rubavu: Urubyiruko rwasabwe kwima amatwi abagoreka amateka

Uyu munsi ku wa 9 Mata 2022, mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu habereye igikorwa cyo  kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Senateri Dushimimana Lambert akaba yasabye urubyiruko kwima amatwi abashaka kugoreka amateka, arusaba kurangwa n’ubutwari n’umutima wo gukunda Igihugu.

Yakomeje atanga ubutumwa abwira urubyiruko ko ejo hazaza h’u Rwanda hari mu maboko yarwo, hamenetse amaraso menshi kugira ngo rube uko ruri ubu, bityo rukwiye kwima amatwi abashaka kurwicira ejo hazaza.

Senateri Dushimimana yasabye abaturage b’Akarere ka  Rubavu n’ ab’Akarere ka Rutsiro baje kwibukira ku Nyundo, guharanira kubaho mu bwumvikane, bashimangira ubumwe bakirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, bagatanga n’amakuru y’aho imibiri y’abishwe muri Jenoside iherereye kuko yose itashyinguwe.

Nyinawagaga Claudine wavuze mu izina ry’abafite ababo bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyundo, yatanze ubutumwa buhumuriza abarokotse Jenoside ndetse anabasaba gukomeza guhobera ubuzima, bakabaho, bakagira icyizere cy’ahazaza bakarenga umubabaro batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi. Ati: “Dufite igihugu kidukunda”.

Mu gitambo cya Misa cyatuwe na Musenyeri wa Diyosezi Gatolika ya Nyundo Anaclet Mwumvaneza, yahumurije ababuze  ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yanagize ati: “Ni umwanya wo kubaha icyubahiro bateshejwe”.

Yasabye ko hakusanywa amateka yose yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi ku Nyundo, akandikwa mu rwego rwo gukomeza kuyasigasira ndetse ku muhanda ujya ku rwibutso hakabaho icyapa kiranga urwibutso.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyundo kugeza ubu rushyinguyemo imibiri isaga 1020 by’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, barimo abakuru n’abato, abari abapadiri n’abihayimana batandukanye.

Muri uyu muhango wo kwibuka hakaba hanashyinguwe mu cyubahiro umubiri umwe w’uwazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Musenyeri wa Diyosezi Gatolika ya Nyundo Anaclet Mwumvaneza
Senateri Dushimimana Lambert

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48