Rubavu: Bafashwe bakira 50,000 Frw y’ Umutaliyani bibye n’andi 350,000 Frw

  • Imvaho Nshya
  • Werurwe 14, 2022
  • Hashize imyaka 2
Image

Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu, ku wa gatandatu tariki ya 12 Werurwe, yafashe abagabo batatu bakekwaho kwiba ibintu bitandukanye, n’amafaranga ibihumbi 350.000 y’u Rwanda by’uwitwa Masimiliano Caldato ukomoka mu gihugu cy’u Butariyani.

Abafatiwe aho ubu bujura bwakorewe mu Kagali ka Kivumu, Umurenge wa Gisenyi, Akarere ka Rubavu, ni Kadafi Manisure, Justin Nkusi, na Jean Paul Mugabo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko aba bagabo bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’uwibwe.

Yagize ati: “Ku wa Gatandatu Masimiliano yahamagaye Polisi ayibwira ko yibwe ubwo yari mu kabari kitwa El Classic kari mu Murenge wa Nyamyumba, ariko ko hari abantu bari kumuhamagara bamwaka amafaranga ngo bamusubize ibintu bye yibwe.”

Akomeza avuga ko mbere babanje kumuhamagara bamwaka amafaranga  ibihumbi 200 ngo bamuhe ibyangombwa bye byari byibanwe n’amafaranga ibihumbi 150, yahise ayaboherereza  ariko banga kumuzanira ibyo  ibyangombwa, ahubwo bongera kumuhamagara bamwaka andi mafaranga ibihumbi 50, na we aho kuyabohereza nayo, ahita yitabaza Polisi ngo imufashe.

Ati: “Uwibwe yatanze ikirego avuga ko akomeje guhamagarwa n’abo bantu bamufitiye ikofi bakababa bakomeje kumusaba amafaranga ngo babone bayimusubize. Ku ikubitiro yaboherereje 200 000 Frw bamuha ikofi yari irimo uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ndetse n’indangamuntu ye ariko bamusaba ko yakongeraho 50 000Frw bakabona kumuha impeta ya zahabu.”

Abapolisi babwiye Masimiliano ngo yumvikane n’abo bantu  aho bahurira abahe ayo mafaranga, maze bemeranya ko bahurira mu Kagali ka  Mbugangari.

SP Karekezi ati: “Abapolisi baherekeje uwibwe kugira ngo bahite bafata abo bantu,  ni na ko byagenze bahita bisanga bakikijwe n’abapolisi ntaho guhungira”.

Yagomeje agira ati: “Abapolisi bahise babasaka, babasangana amafaranga y’u Rwanda 113 000 gusa ayandi bayariye dore ko bafashwe bavuye mu kabari.”

SP Karekezi yihananguirije abantu bose bafite ingeso yo kwiba ko babireka, ko nta cyiza kibivamo uretse gufatwa ugafungwa gusa. Abagira inama yo gushaka indi mirimo bakora aho kwishora mu byaha.

Abafashwe bashyirikirijwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) ngo bahakorwe iperereza ku byaha bakekwaho.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  Ingingo ya 166 ivuga ko  Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

  • Imvaho Nshya
  • Werurwe 14, 2022
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE