Rema Namakula ategerejwe mu Rwanda

Rema Namakula ategerejwe mu Rwanda

Umuhanzi uri mu bakunzwe muri Uganda no mu Karere Rehema Namakula uzwi cyane nka Rema Namakula ategerejwe mu Rwanda aho azaba aje gutarama mu gitaramo azahuriramo na The Ben basanzwe bafitanye indirimbo.

Ni ibyatangajwe na The Ben abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yagaragaraje ubutumire burarika abatuye mu mujyi wa Musanze icyo gitaramo kizabera. Ni igitaramo cyateguwe mu rwego rwo gutaha ku mugararagaro “Silver Backs Coffee” kizaba tariki 16 Kanama 2024.

Uretse Rema na The Ben bazitabira bakanatarama muri iki gitaramo abandi bazagaragaramo barimo Dj Marnoud uzaba avanga umuziki mu gihe Mc Lucky ari we uzaba ayoboye gahunda.

The Ben na Rema Namakula bakoranye indirimbo yitwa This is love’ bakaba   baherukaga guhurira mu gitaramo muri Gashyantare 2024 ubwo The Ben yari yataramiye i Kampala mu gitaramo cyo kwizihiza umunsi w’abakundana.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48